Abakozi Babiri Ba UN Bishwe

Muri Mali hari abantu babiri bari barohererejweyo ngo  bagarure kandi babumbatire amahoro mu kazi bahawe na UN ariko biswe barasiwe mu Majyaruguru y’iki gihugu.

Bari abakozi ba UN bari mu butumwa bwise MINUSMA.

Reuters yanditse ko  abo bapolisi bishwe bari mu kazi ko gusuzuma niba mu mihanda y’ahitwa Tessalit idatezemo ibisasu.

Tessalit iba mu Ntara ya Kidal mu Majyaruguru ya Mali.

- Advertisement -

Birakekwaho ko bishwe n’abarwanyo ba Al Qaeda bakorera muri Sahel.

Kuva mu mwaka wa 2013 kugeza mu mwaka wa 2022 abakozi ba MINUSMA( the United Nations Multidimensional Integrated Stabilization Mission in Mali) 174 barishwe.

Muri iki gihe MINUSMA ifite abakozi  12,000.

Bivugwa ko ari ho hantu hamaze kugwa abakozi benshi ba UN mubo yohereje hirya no hino ku isi.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version