Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Igice Cya Kabiri Cy’Ukwakira Imvura Iziyongera ‘Cyane’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rwanda: Igice Cya Kabiri Cy’Ukwakira Imvura Iziyongera ‘Cyane’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 October 2023 6:59 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Torrential rain causing flood.
SHARE

Iteganyagihe ry’uko ikirere cy’u Rwanda kizaba kimeze rivuga ko igice cya kabiri cy’Ukwakira, 2023 kizagusha imvura nyinshi ugereranyije n’uko byagenze mu gice cya mbere cyako.

Ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere kivuga ko imvura izagwa izaba ari hagati ya mililitiro 30 na mililitiro 150 kuri metero kare.

Ibi biba bivuze ko ari litiro ziri hagati ya metero 30 na litiro 150 kuri metero kare imwe.

Ni imvura nyinshi kubera ko mu gihe nk’iki havagwaga imvura iri kuri mililitiro 10 na mililitiro 70 kuri metero kare imwe.

Imvura nyinshi muri iyi minsi yose izagwa hagati y’iminsi ine n’iminsi irindwi.

Intandaro y’iyo mvura ni umuyaga uzava mu Nyanja y’Abahinde ikazazamurwa n’imiterere y’Akarere u Rwanda ruherereyemo n’uko narwo ruteye.

Imvura nyinshi iri hagati ya mililitiro 120 na mililitiro 150 izagwa mu Turere twa  Nyamasheke, Rutsiro, Rubavu, igice cy’uburengerazuba bwa  Nyabihu, Ngororero, Karongi, Nyamagabe n’Amajyaruguru ya Rusizi, Musanze na Burera.

Ifite mililitiro  90 na mililitiro 120 izagwa mu Ntara y’Uburengerazuba n’iya Majyaruguru ukuyemo Amajyepfo ya Gicumbi no mu bice bisigaye bya Nyamagabe na  Nyaruguru ndetse n’Uburengerazuba bwa Ruhango na Muhanga.

Ahazagwa imvura nke ni ahazagwa ifite mililitiro ziri hagati ya  30 na 60; ikazagwa muri Kayonza, mu Burasirazuba bwa Kirehe, Kayonza na Nyagatare ndetse no mu bice bya Bugesera byegereye utu turere.

Ibice bisigaye by’u Rwanda bizagwamo imvura ingana na mililitiro 60 na 90.

Abanyarwanda barasabwa gushyira mu bikorwa inama bagirwa zo kwirinda icyatuma bahura n’akaga katerwa n’ibiza bikomoka ku mvura nyinshi.

Imvura izaba nyinshi mu gice cya kabiri cy’Ukwakira, 2023
TAGGED:AbanyarwandafeaturedIbizaIkigoImvuraIteganyagihe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article M23 Ikomeje Gushinja Ingabo Z’Uburundi Gufasha Abayirwanya
Next Article Intambara Ya Israel Na Hamas IROTOTERA Uburasirazuba Bwo Hagati
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

DRC:Abasirikare Basabiwe Gufungwa Imyaka 15 

Nyagatare: Hatangijwe Umushinga Mugari Wo Guhinga Ubutaka Bukomatanyije

Abanyamakuru Barekuwe N’Urukiko Rwa Gisirikare

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingengabihe Y’Umwaka Utaha W’Amashuri Yatangajwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Yanditse Igitabo Ku Gahinda Yatewe No Gupfusha Umugore We

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Gaza: Ingabo Za Israel Zishe Abanyamakuru

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?