Rwanda: Ikoranabuhanga Mu Mikorere Yaza Banki Rifitiwe Umugambi Urambye

Abakora mu rwego rwa za Banki mu Rwanda bavuga ko hari gahunda yo kuzamura ikoranabuhanga rikoreshwamo kugira ngo bigirire akamaro abakiliya babo kandi bibe ibya buri munsi.

Banki nkuru y’u Rwanda isanganywe gahunda y’uko imikoreshereze y’amafaranga igomba gukoresha ikoranabuhanga.

Muri iki gihe irateganya kandi kuzatangiza ifaranga koranabuhanga bise Central Bank Digital Currency, byose bikaba bigamije kwimakaza ikoranabuhanga mu bya Banki.

Umuyobozi wa Banki ya Kigali Dr. Diane Karusisi nawe yemeza ko gukoresha ikoranabuhanga mu bya Banki ari ingenzi mu gutanga serivisi no kuzihabwa kandi bizamura ubukungu.

Ikindi ni uko bifite n’umutekano.

Ikoranabuhanga mu bya Banki rikora binyuze mu gukoresha murandasi haba mu kubitsa, kubikuza no kohererezanya amafaranga.

Karusisi yabwiye The New Times ko aho ikoranabuhanga rigeze, abakiliya bifuza kwagura imikoreshereze yaryo bikagera mu kwaka inguzanyo no kubitsa kandi ibyo byose bigakorwa nta kiguzi kinini bitwaye.

Banki ya Kigali ivuga ko yatangije uburyo bw’ubwenge buhangano bufasha abantu gufungura compte ya Banki babyikoreye kandi bataje ku cyicaro cyayo.

Bukora iyo ushaka gufungura compte yifashe ifoto akabuha nabwo bukayihuza n’amakuru busanganywe bukesha ikigo cy’igihugu gishinzwe irangamuntu hanyuma bukemeza ko runaka ari runaka koko, ibyo bikaba intangiriro yo kumwemerera ko afunguza iyo compte.

Umuyobozi wa Banki ya Kigali avuga ko yizeye ko ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano rizakomeza guteza imbere urwego rwa za Banki, kandi bigakorwa mu buryo butekanye

Gukoresha ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga byarazamutse kubera ko Raporo ya Banki nkuru y’u Rwanda iherutse kuvuga ko mu mwaka wa 2023 byazamutse ku kigero cya 57% ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka wa 2022.

Mu mwaka wa 2023 byageze kuri miliyoni Frw 603 mu gihe mu mwaka wa 2022 byageze kuri miliyoni Frw 13,001.

Kubitsa no kubikuza amafaranga byazamutse ku kigero cya 115% ni ukuvuga amafaranga angana na Miliyari Frw 5.03 n’aho kubitsa hakoreshejwe murandasi bizamuka ku kigero cya 99 % ni ukuvuga miliyari ibihumbi 10.6 aha hakaba hari hari mu mwaka wa 2023.

Ubwo kandi ni ko no kwishyurana ibicuruzwa na serivisi byakomeje gutera imbere.

Uko u Rwanda rutera imbere mu nkingi z’ubukungu zitandukanye ni ko n’urwego rw’imari narwo rizamuka.

Ikindi ni uko ubushakashatsi bwasanze abantu bavutse hagati y’umwaka wa 1981 n’umwaka wa 1996 baba bashaka kubitsa bakoresheje ikoranabuhanga kurusha uko bajya kuri Banki nyirizina.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version