Basanze Imbunda Kwa Depite Barikana Eugene 

Depite Eugene Barikana yatawe muri yombi na RIB imikurikoranyeho gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko.

Umuvugizi wa RIB Dr. Thierry. B Murangira avuga ko uyu mugabo wari Umudepite mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda yafunzwe taliki 11, Gicurasi, 2024.

Barikana yabwiye RIB ko ziriya ntwaro yazitunze akibana n’abasirikare ariko yibagirwa kuzisubiza.

Ubu afungiye kuri station ya Remera mu gihe iperereza rigikorwa ngo hagaragare uko yabonye ziriya ntwaro n’impamvu yari azitunze atabyemererwa n’amategeko.

Ibyo aregwa nibimuhama azafungwa hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri n’ihazabu iri hagati ya Miliyoni 1Frw ariko itarenze Miliyoni Frw 2 cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version