Mutharika Wahoze Uyobora Malawi Arashaka Kugaruka Ku Butegetsi

Peter Mutharika wahoze uyobora Malawi yatangaje ko ashaka kongera kuba Perezida wa Malawi mu matora azaba mu mwaka wa 2025.

Uyu mugabo muri iki gihe afite imyaka 84 akaba ashaka kongera kuyobora Malawi nyuma y’uko mu mwaka wa 2020 yegujwe mu ishyaka Malawi Congress Party ryayoborwaga na Lazarus Chakwera, hari muri Kanama.

Mutharika yavuze ko yagarutse mu butegetsi nyuma y’uko abisabwe n’abaturage bavugaga ko barembejwe n’uko igihugu kimeze nabi.

Avuga ko kugaruka kwe kuzazahura ubukungu bwa Malawi bwazahajwe n’imiyoborere mibi y’igihugu.

The East African yanditse ko igaruka rya Mutharika muri Politiki ritangajwe nyuma y’igihe gito undi munyapolitiki witwa Kondwani Nankhumwa ashinze ishyaka yise People’s Development Party, uyu akaba yari yarirukanywe mu ishyaka riri ku butegetsi, DPP.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version