Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Ikoranabuhanga Mu Mikorere Yaza Banki Rifitiwe Umugambi Urambye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ikoranabuhanga Mu Mikorere Yaza Banki Rifitiwe Umugambi Urambye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 May 2024 9:45 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abakora mu rwego rwa za Banki mu Rwanda bavuga ko hari gahunda yo kuzamura ikoranabuhanga rikoreshwamo kugira ngo bigirire akamaro abakiliya babo kandi bibe ibya buri munsi.

Banki nkuru y’u Rwanda isanganywe gahunda y’uko imikoreshereze y’amafaranga igomba gukoresha ikoranabuhanga.

Muri iki gihe irateganya kandi kuzatangiza ifaranga koranabuhanga bise Central Bank Digital Currency, byose bikaba bigamije kwimakaza ikoranabuhanga mu bya Banki.

Umuyobozi wa Banki ya Kigali Dr. Diane Karusisi nawe yemeza ko gukoresha ikoranabuhanga mu bya Banki ari ingenzi mu gutanga serivisi no kuzihabwa kandi bizamura ubukungu.

Ikindi ni uko bifite n’umutekano.

Ikoranabuhanga mu bya Banki rikora binyuze mu gukoresha murandasi haba mu kubitsa, kubikuza no kohererezanya amafaranga.

Karusisi yabwiye The New Times ko aho ikoranabuhanga rigeze, abakiliya bifuza kwagura imikoreshereze yaryo bikagera mu kwaka inguzanyo no kubitsa kandi ibyo byose bigakorwa nta kiguzi kinini bitwaye.

Banki ya Kigali ivuga ko yatangije uburyo bw’ubwenge buhangano bufasha abantu gufungura compte ya Banki babyikoreye kandi bataje ku cyicaro cyayo.

Bukora iyo ushaka gufungura compte yifashe ifoto akabuha nabwo bukayihuza n’amakuru busanganywe bukesha ikigo cy’igihugu gishinzwe irangamuntu hanyuma bukemeza ko runaka ari runaka koko, ibyo bikaba intangiriro yo kumwemerera ko afunguza iyo compte.

Umuyobozi wa Banki ya Kigali avuga ko yizeye ko ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano rizakomeza guteza imbere urwego rwa za Banki, kandi bigakorwa mu buryo butekanye

Gukoresha ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga byarazamutse kubera ko Raporo ya Banki nkuru y’u Rwanda iherutse kuvuga ko mu mwaka wa 2023 byazamutse ku kigero cya 57% ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka wa 2022.

Mu mwaka wa 2023 byageze kuri miliyoni Frw 603 mu gihe mu mwaka wa 2022 byageze kuri miliyoni Frw 13,001.

Kubitsa no kubikuza amafaranga byazamutse ku kigero cya 115% ni ukuvuga amafaranga angana na Miliyari Frw 5.03 n’aho kubitsa hakoreshejwe murandasi bizamuka ku kigero cya 99 % ni ukuvuga miliyari ibihumbi 10.6 aha hakaba hari hari mu mwaka wa 2023.

Ubwo kandi ni ko no kwishyurana ibicuruzwa na serivisi byakomeje gutera imbere.

Uko u Rwanda rutera imbere mu nkingi z’ubukungu zitandukanye ni ko n’urwego rw’imari narwo rizamuka.

Ikindi ni uko ubushakashatsi bwasanze abantu bavutse hagati y’umwaka wa 1981 n’umwaka wa 1996 baba bashaka kubitsa bakoresheje ikoranabuhanga kurusha uko bajya kuri Banki nyirizina.

TAGGED:BankifeaturedIkoranabuhangaKarusisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Basanze Imbunda Kwa Depite Barikana Eugene 
Next Article Mutharika Wahoze Uyobora Malawi Arashaka Kugaruka Ku Butegetsi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?