Kenya ‘Yahagaritse’ Gutumiza Amata Muri EAC

Inzego z’ubucuruzi za Kenya zanzuye ko iki gihugu kiba gihagaritse gutumiza amata hanze mu rwego rwo kwirinda ko mu mezi ari imbere yazaba menshi ku isoko agapfa ubusa.

Aborozi bo muri Kenya bizeye ko mu mezi ari imbere umukamo uziyongera kuko iteganyagihe ribasezeranya imvura ihagije haba mu bwinshi no mu gihe izamara igwa.

Byatumye ubutegetsi bw’i Nairobi bwanzura ko ingano y’amata bwatumirwaga hanze iba ihaganyijwe.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ifatanyije n’iy’ubucuruzi zavuze ko muri iki gihe ari ngombwa ko ubwiyongere bw’amata ari ku isoko bucungirwa hafi.

- Kwmamaza -

BBC ivuga ko Ikigo cya Kenya gishinzwe amata(Kenya Dairy Board)  kivuga ko muri iki gihe cyahagaritse guha abantu inyandiko ziberera gutumiza ibicuruzwa hanze.

N’ubwo Kenya yakoze ibi, hari abahanga mu bukungu bavuga ko ibyo yakoze bihabanye n’ibikubiye mu masezerano y’ubucuruzi agenga urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu mu  Muryango w’Afurika y’ i Burasirazuba.

U Rwanda na Uganda nibyo bihugu bisanzwe byoherereza Kenya amata menshi kurusha ibindi mu Karere ibi bihugu bihuriyemo.

Mu mezi menshi ashize, Kenya yari ikeneye amata aturuka mu bihugu icuruzanya nabyo kubera ko hari igice kinini cyayo cyari yarumagaye kubera ko imvura yabuze kandi mu gihe kirekire.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version