Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Imbogamizi Abarimu B’Amateka Bahura Nazo Mu Kwigisha Aya Jenoside
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rwanda: Imbogamizi Abarimu B’Amateka Bahura Nazo Mu Kwigisha Aya Jenoside

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 February 2023 10:51 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Hashize igihe gito Minisitiri w’uburezi  Dr. Valentine Uwamariya abwiye Taarifa ko hari abarimu bahitamo kutigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Bamwe muri bo babwiye itangazamakuru ko babiterwa n’uko gusobanura ubukana bwayo ari ‘ikindi kintu.’

 Taarifa iherutse kubaza Dr. Valentine Uwamariya niba atabona ko kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bikozwe n’uwayirokotse ari ikintu gikomerera mwarimu, asubiza ko atari we gusa kiremerera ahubwo ko n’umwarimu ukomoka ku bayikoze nawe ari uko.

Ati: “ Si abo gusa bayirokotse bahura n’ikibazo cyo kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo n’abakomoka ku bayikoze nabo ni uko. Impande zose zihanganye n’icyo kibazo.”

Minisitiri Dr. Uwamariya yavuze ko hari ibice by’amateka y’u Rwanda harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi bigoye kwigishwa.

Hari abarimu babwiye TV 1 ko impamvu ikomeye ituma hari abatigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari uko ‘gusobanura ubukana’ yakoranywe bigoye.

Mu mateka y’isi , Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda nibwo bwicanyi bukomeye bwabaye hagati y’abatuye igihugu kimwe, basangiye ururimi n’umuco kandi bashyingiranywe.

Nyuma y’imyaka ikabakaba 30 bibaye, abayirokotse barabyaye, abayikoze bamwe barafunzwe abandi barafunguwe, kandi buri ruhande rufite abana bagomba kwiga ayo mateka.

Kubasobanurira ibyabaye hagati izo mpande zombi ni ikintu kigora abarimu b’Amateka y’u Rwanda.

Abarimu b’amateka bavuga ko n’ubusanzwe hari ibintu bigize amateka biba bigoye kwigisha, kandi muri byo Jenoside ziza ku mwanya wa mbere.

Abo bahanga babyita ‘critical issues’.

Abarimu babwiye itangazamakuru ko kugira ngo bamenye neza ibikubiye mu mateka n’uburyo byakwigishwa, ari ngombwa ko bahabwa ibitabo byinshi byanditse mu rurimi bumva.

Basaba nanone ko bahugurwa, bakamenya uko amateka ashaririye yigishwa.

Ku byerekeye ibitabo by’Amateka y’u Rwanda, Minisitiri w’uburezi Dr. Valentine Uwamariya yavuze ko hari gahunda y’uko ibitabo byayo byazajya byandikwa mu Kinyarwanda.

TAGGED:AbanyeshuriAbarimuAmatekafeaturedJenosideUwamariya
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article ‘Promo Itwika’: Gahunda Ya Canal + Yo Gushyira Abanyarwanda Igorora
Next Article Min Bizimana Yatangaje Ko Ibibera Muri DRC Bibangamira Ubumwe Bw’Abanyarwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingwe: Inyamaswa Ibayeho Icunganwa N’Intare

Guinée: Bidasubirwaho Mamadi Doumbouya Yatsinze Amatora

Asanga Hakwiye Kujyaho Itorero ‘Ryihariye’ Ry’Abagabo

Menya Ahaza Kurasirwa Ibishashi Birangiza 2025

Muhanga: Umunyamategeko Yakatiwe Gufungwa Imyaka 15

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Jean-Pierre Bemba Arasabwa Kwegura

Ndayishimiye Ati: “ Twe Turaterwa Ntidutera!”

Kirehe: Abimuwe Kubera Urugomero Rwa Rusumo Bagiye Gutaha Inzu Nshya

Polisi Yafashe Abibaga Abatuye Ikirwa Cya Nkombo

Bunyoni Ararembye

You Might Also Like

Mu Rwanda

Rutaremara Agaya Ababyeyi Bahariye Abayaya Uburere Bw’Abana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abanyeshuri Barasubira Ku Ishuri Guhera Kuri Uyu Wa Gatandatu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kamonyi: Abagabo Bahaye Umwana Inzoga Bose Irabica

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Guinée: Doumbouya Yatsinze Amatora 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?