Rwanda: Imvura Nyinshi Yahitanye Abantu Bane, Hakomereka Abandi

Ni imvura nyinshi yaraye iguye mu bice bitandukanye by’u Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu Taliki 16, Ugushyingo, 2022, aho yahitanye ubuzima bw’abantu batatu mu Mujyi wa Kigali mu Turere twa Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro. Buri Karere muri two kapfushije umuntu.

Muri uyu Mujyi kandi yasenye ibikorwaremezo birimo inzu eshanu, isenya ikiraro.

Mu Karere ka Gicumbi inka yakubiswe n’inkuba  irapfa  n’imiyoboro y’amashanyarazi irangirika.

Iyi Minisiteri yatangaje ko no mu Karere ka Huye hari inzu yafashwe n’inkongi y’umuriro umuntu umwe wari uyirimo arapfa, abandi babiri barakomereka cyane.

- Kwmamaza -

Ubuyobozi bw’iyi Minisiteri bwasabye abatuye u Rwanda gukomeza kwitwararika muri ibi bihe by’imvura nyinshi kandi ibasaba kwirinda kwambuka imigezi kugira ngo batarohama.

Ubutumwa bwayo bugira bati: “Abantu barakangurirwa kwitwararika, bagashishoza mbere yo kwambuka imigezi n’ibiraro no kwirinda kunyura mu mazi menshi cyangwa afite imivu iremereye.

 Abantu barasabwa kandi kwirinda kugama munsi y’ibiti, kwirinda kujya mu mvura kureka amazi, gucomeka ibyuma byose bikoresha amashanyarazi, kuzirika ibisenge by’inzu, gufata amazi y’imvura ava ku bisenge hakoreshejwe uburyo bwabugenewe no gusibura inzira z’amazi.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali nabwo bwongeye gusaba abaturage bawo kwimuka ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Basabwe no kwirinda gutwara ibinyabiziga mu mvura nyinshi, kwirinda kujugunya imyanda mu miyoboro y’amazi no muri za ruhurura kugira ngo itaziba no gutangira amakuru ku gihe ku cyateza ingorane cyose muri ibi bihe by’imvura nyinshi.

Meteo-Rwanda imaze  iminsi iburiye abantu ko hagati ya tariki 11 na 20 Ugushyingo hazagwa imvura nyinshi hirya no hino mu gihugu.

Aho izagwa cyane ni  mu Turere twa Musanze, Nyaruguru, Nyamagabe, Burera na Gicumbi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version