Dj Brianne Yageze i Burundi ‘Barahurura’

Umunyarwandakazi uvanga imiziki wamamaye ku izina rya DJ Brianne yageze i Bujumbura barahurura. Niwe wavangiye imiziki Bruce Melodie ubwo aheruka yo.

Abantu b’ingeri zitandukanye baje kureba uwo Munyarwandakazi uri muri bake bavanga imiziki. Benshi bari bafite telefoni zigendanwa zifata amafoto n’amashusho bashaka gusigarara ifoto ya Brianne.

DJ Brianne agiye i Burundi kubasusurutsa mu mpera z’iki Cyumweru.

Yagezeyo kuri uyu wa Gatatu taliki 16 Ugushyingo 2022.

- Advertisement -

Abanyamakuru bo mu Burundi bari baje ari benshi baje kwakira icyo kirangirire.

Brianne azitabira ibirori bizabera i Bujumbura kuri uyu wa Gatanu Taliki 18. Ugushyingo, 2022.

Ni ibirori bizafungurwamo akabari gashya bise The New Blue.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version