Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Igenamigambi rya Leta y’u Rwanda rivuga ko ingengo y’imari y’u Rwanda mu mwaka wa 2025-2026 izaba Miliyari Frw 7.032,5 ni ukuvuga inyongera ya Miliyari Frw 1.216 ugereranyije n’uko yari imeze ubu kuko yari Miliyari Frw 5.816,4(2024/2025).

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yabwiye Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ko ibyo bikubiye mu mbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari izifashishwa muri kiriya gihe.

Murangwa ati: ” Iri zamuka rizaterwa ahanini no kwihutisha imirimo yo kubaka Ikibuga mpuzamahanga cy’indege gishya, kwagura ibikorwa bya RwandAir n’amabwiriza mashya ajyanye n’ubwiteganyirize bw’abakozi.”

Mu yandi magambo, bivuze ko Leta igomba gushaka amafaranga yo gushyira kuri iryo genamigambi n’ingego y’imari bigendana kugira ngo iyo mishinga Leta yitezemo umusaruro izuzure bitarenze umwaka wa 2029.

- Kwmamaza -

Abahanga ba MINECOFIN bavuga ko amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri Miliyari Frw 4.105,2, amahanga akaba yitezweho inkunga ya Miliyari Frw i 585,2 na ho inguzanyo z’amahanga zikaba Miliyari Frw 2.151,9.

Mu ishoramari rya Leta hazakoreshwa Miliyari Frw 2.637,5.

Murangwa yasobanuye ko izi gahunda zatoranyijwe hagendewe ku buryo zifasha kugera ku ntego z’iterambere Guverinoma yihaye zikubiye muri gahunda yo kwihutisha iterambere (NST2).

Azakoreshwa kandi no mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ku bukungu n’ibindi bibazo bituruka hanze y’igihugu.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yasobanuye ko ubukungu bw’u Rwanda muri kiriya gihe buzazamuka ku kigero cya 7,1% mu mwaka wa 2025, n’aho muwa 2026 ukaba kuri 7,5% na 7,4% mu mwaka wa 2027 naho mu mwaka wa 2028 bukazamuka kuri 7%.

Muri icyo gihe cyose kandi MINECOFIN ivuga ko imbaraga zizakomeza kongera umusaruro w’ibikorwa by’ubuhinzi, guteza imbere urwego rw’inganda zikora ibyoherezwa mu mahanga hagabanywa icyuho z’ibyo igihugu gitumiza hanze n’ibyo cyoherezayo, gushyira imbaraga mu kwihutisha imishinga yatangijwe, guteza imbere ubuvuzi hibandwa ku gutanga serivise z’ubuvuzi bugezweho, no kurwanya imirire mibi mu bana bato bahabwa indyo yuzuye n’ibindi.

Murangwa yavuze ko mu iterambere ry’ubukungu no guteza imbere ubuhinzi hazibandwa ku gutanga imbuto n’inyongeramusaruro ku gihe, kongera ububiko bw’ibiyampeke, kongera umusaruro w’ibikomoka ku matungo no kubungabunga ubuzima bwayo binyuze no mu kugura impfizi zitanga intanga z’icyororo no gukingira indwara z’ibyorezo n’ibindi.

Mu bindi bizakorwa harimo kongera imiyoboro ikwirakwiza amazi meza no gushyiraho imishya mu mijyi no mu byaro no gusana imiyoboro y’amazi idakora mu bice byo mu cyaro.

Mu mishinga ihari harimo uwo kwagurwa uruganda rw’amazi rwa Karenge.

Mu rwego rw’ingufu hazongerwa ingano y’amashyarazi atunganyirizwa mu gihugu hubakwa urugomero rwa Nyabarongo II, kugeza amashanyarazi ku ngo n’ibikorwa by’iterambere bitayafite.

Mu bikorwaremezo hazakomeza kubakwa imihanda minini ya kaburimbo yo ku rwego rw’igihugu, nka Base-Butaro, kuvugurura umuhanda Prince House-Giporoso-Masaka n’indi.

Hari n’umushinga uhuza ahari ububiko bw’ibicuruzwa i Masaka n’ikibuga cy’indege gishya cya Kigali, ikiri kubakwa mu Bugesera n’ibindi.

Inkingi zikomeye zizitabwaho mu ishoramari ry’u Rwanda mu mwaka wa 2025-2026.

Murangwa avuga kandi ko mu rwego rw’ubuzima hazubakwa ibitaro byinshi byo ku rwego rw’akarere, inzu z’ababyeyi no gutanga ibikoresho ku mavuriro mashya n’asanzwe, hakazanongerwa umubare w’abakozi bafite ubumenyi bwihariye.

Biteganyijwe ko hazanakomeza gahunda yo gutanga imirimo ku miryango itishoboye no gutanga inkunga y’ingoboka ku baturage batishoboye bujuje ibisabwa, no kurinda no gufasha impunzi, abasaba ubuhungiro ndetse n’abatahuka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto