Rwanda: Ingengo Y’Imari Y’Ibarura Rusange Ry’Abaturage Yamenyekanye

Muri Kanama, 2022 Leta y’u Rwanda ibicishije mu Kigo cyarwo gishinze ibarurishamibare izakora ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire. Ni ibarura rizakorwa mu Byumweru bibiri ritware Miliyari Frw 30 nk’uko RBA yabitangarije kuri Twitter.

Muri Gicurasi, 2021, Umuyobozi ushinzwe amabarura mu Kigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare  Vénant Habarugira yabwiye Taarifa ko ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ari bumwe mu bushakashatsi bukorwa mu rwego rw’igihugu cyose, rikagera  mu ngo zose hagamijwe kumenya abatuye buri rugo, uko babayeho, icyo bakora, umubare w’abaturage, ubwiyongere, imyaka umuntu azamara akiriho, ibyo bita life expectancy.

Yavuze ko bareba amashuri buri muturage yize, umurimo akora, aho atuye, bakagera ku mudugudu no ku isibo, bakareba abaturage bize, icyo buri wese akora, aho atuye, imirimo y’ubuhinzi, ubworozi mbese bakareba ubuzima bw’abaturage muri rusange.

- Advertisement -

Itandukaniro ry’iri barura n’andi mabarura ni uko ryo rigera kuri buri rugo, aho umuturage yaba atuye hose.

Ubundi igenamigambi rishingira ku mibare ihari kandi ihuje n’ukuri kw’ibihari.

U Rwanda rusanganywe gahunda rwihaye.

Muri zo harimo iyahoze ari gahunda ya Leta yitwaga Vision 2020,  ubu hakaba indi yiswe  Vision 2050, indi yitwa NST One n’izindi.

Izi gahunda nizo ziha abakora ibarurishamibare  ibipimo igihugu kifuza gupima kugira ngo kizagere ku ntego kihaye mu gihe kigufi n’igihe kirambye.

Ntabwo ari gahunda u Rwanda rwihaye zonyine zirebwa, ahubwo haremba n’izo rwihaye ariko rukazisangira n’ibindi bihugu.

Ubusanzwe mu Rwanda ibarurishamibare rigira gahunda bita ‘iy’imyaka itanu.’

Iba ari iyo kureba ibigereranyo igihugu cyifuza kugera ho mu myaka itanu, ariko hanategurwa ubushakashatsi buzasubiza  ibyo bigereranyo bigena iterambere ry’igihugu, byose bigakorwa hagamijwe kureba aho igihugu kiva n’aho kigana.

Ibarura rigiye gukorwa ni  irya gatanu. Irya mbere mu Rwanda ryakozwe muri 1978, irya kabiri riba muri 1991, irya gatatu riba mu mwaka wa 2002, irya kane ari ryo riheruka riba muri 2012.

Amabwiriza mpuzamahanga asaba ko igihugu gikora ibarura rusange ry’abaturage byibura nyuma y’imyaka 10.

Ibarura rusange rigiye gukorwa ryatangiye gutegurwa mu mwaka wa 2018.

Icyo gihe nibwo abakozi b’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare batangiye gukusanya amakuru, begeranya ibikoresho ndetse mu mwaka  2019, 2020 baatangira gutunganya amakarita, ashingirwaho mu gukora udupande tw’ibarura, agapande gato k’ibarura kakaba ari agace umuntu umwe ashobora gukoramo ibarura mu gihe cy’iminsi 15.

Ako bita agapande k’ibarura gatuganywa bahereye ku Mudugudu,  iyo ari munini ugacibwamo uduce duto dufasha umukarani w’ibarura gukora akazi ke neza muri ya minsi yahawe.

Mu ibarura rizakorwa muri Kanama, 2022 agapande k’ibarura kazaba karimo ingo ziri hagati ya 100 na 150.

Vénant Habarugira yigeze kubwira Taarifa ko iyo bakora ibarura ry’abaturage n’imiturire bareba ku ngingo zirimo no ku burumbuke bw’ababyeyi, imfu, uburyo abantu bimuka…ariko cyane cyane bakareba abavuka n’abapfa.

Avuga ko mu guteganya uko abaturage baziyongera, harebwa uko bizaba bimeze byibura mu myaka 20.

Urugero ni uko mu ibarura riheruka ryo mu mwaka wa 2012 Abanyarwanda bari miliyoni 10, ariko muri uyu mwaka(yavugaga uwa 2021) Abanyarwanda ni 12.900 000, bivuze ko umwaka utaha (2022) bazaba bageze  kuri miliyoni 13.

Umwaka wa nyuma iteganyamibare ry’u Rwanda ryakoze mu buryo burambye kugeza ubu ni umwaka wa 2032 ,

Muri uyu mwaka Abanyarwanda bazaba ari 16.300.000.

Habarugira yavuze ko mu mwaka wa 2012, Umunyarwanda afite ikizere cyo kubaho cy’imyaka 62, ariko ngo iyo barebye uko bimeze mu gihe kiri imbere basanga muri rusange afite ikizere cyo kubaho imyaka 67.

Mu mwaka wa 2032 Umunyarwanda azajya abaho imyaka igera kuri 72.

Umva neza ikiganiro Taarifa yagiranye na Habarugira:

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version