Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Inzego Z’Ubuzima Ziryamiye Amajanja Kubera Indwara Iri Muri Tanzania
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rwanda: Inzego Z’Ubuzima Ziryamiye Amajanja Kubera Indwara Iri Muri Tanzania

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 March 2023 8:50 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Muri Tanzania hamaze iminsi havugwa indwara yitwa Marburg. Kuba yica  88% by’abo yafashe,  byatumye inzego z’ubuzima mu Rwanda ziteganya ingamba zo gukumira ko yakwinjira mu Rwanda.

Abaturage babwiwe amakuru y’ingenzi kuri iyo ndwara  kugira ngo bayirinde.

Marburg yagaragaye mu Ntara ya Bukoba ni iya  Kagera.

Kugeza ubu abantu batanu nibo babaruwe ko yamaze guhitana.

Kubera iyo mpamvu, Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo cyatanze impuruza ko iki cyorezo gishobora kuzagera mu bihugu bituranye na Tanzania harimo n’u Rwanda.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo mu Kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) witwa Dr Edson Rwagasore avuga ko iriya ndwara igira ibimenyetso ‘bijya gusa’ ni bya Ebola .

Ikindi kandi ibiyanduza nabyo bisa ni ibya Ebola kuko yandurira mu matembabuzi ayo ari yo yose aturuka mu mubiri nk’amaraso, amacandwe, ibirutsi n’ibindi.

Umuntu ashobora kuyandura nyuma yo gukora ku nyamaswa zirwaye zapfuye zishwe n’uburwayi,  ibimenyetso bigatangira kugaragara nyuma y’iminsi ibiri yanduye.

Inyamaswa ivugwaho gukwiza iyi ndwara ni ‘agacurama’.

Ibyo bimenyetso ni ukugira umuriro mwinshi, kubabara umutwe, gucika intege n’ibindi.

Dr Rwagasore ati: “Iyi ndwara nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, ihitana abantu 88% mu bayanduye. Urumva ko ari indwara ifite ubukana.”

Dr Edson Rwagasore

U Rwanda rwiyemeje kugenzura abantu bose baturuka mu gace ko muri Tanzania yagaragayemo.

Dr Rwagasore ati: “Abantu baza inaha  tubabaza  amakuru ajyanye n’ingendo, tukababaza niba hari ingendo bakoze muri ako gace. Ibi bizaduha umwanya wo gukora isesengura ngo turebe niba  runaka  yarahuye n’umuntu wayanduye cyangwa se ashobora kuba afite ibimenyetso byayo.”

Izo ngamba zatangiye gushirirwa mu bikorwa ku mupaka wa Rusomo winjiriraho abatutse muri Tanzania.

Agacurama ni inyamaswa yo kwitonderwa…

Iyi nyamaswa ni iyo kwitonderwa

Agacurama: Inyamaswa Yo Kwitonderwa

TAGGED:featuredIndwaraRwandaTanzaniaUbuzima
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Iteramakofe: Polisi Ya Uganda Yatsinze Iy’u Rwanda
Next Article Musanze: Yafatanywe Telefoni Yashakaga Kujya Kugurisha Muri DRC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Wa Mozambique Yasuye Uruganda Rw’u Rwanda Rutunganya Zahabu

Musanze: Babwiye Polisi Ikibatera Kwiba

Bukavu: Abantu Bahiriye Mu Nzu

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

Muzaze Dushimire Imana Ibyiza Yagejeje Ku Gihugu-Amb Murigande

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye Na Mugenzi We Wa Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Uburundi Bugiye Kubaka Gariyamoshi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Ubuhinde Burashaka ‘Kwigira’, Burambiwe Amerika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?