Rwanda: Inzego Z’Ubuzima Ziryamiye Amajanja Kubera Indwara Iri Muri Tanzania

Muri Tanzania hamaze iminsi havugwa indwara yitwa Marburg. Kuba yica  88% by’abo yafashe,  byatumye inzego z’ubuzima mu Rwanda ziteganya ingamba zo gukumira ko yakwinjira mu Rwanda.

Abaturage babwiwe amakuru y’ingenzi kuri iyo ndwara  kugira ngo bayirinde.

Marburg yagaragaye mu Ntara ya Bukoba ni iya  Kagera.

Kugeza ubu abantu batanu nibo babaruwe ko yamaze guhitana.

- Advertisement -

Kubera iyo mpamvu, Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo cyatanze impuruza ko iki cyorezo gishobora kuzagera mu bihugu bituranye na Tanzania harimo n’u Rwanda.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo mu Kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) witwa Dr Edson Rwagasore avuga ko iriya ndwara igira ibimenyetso ‘bijya gusa’ ni bya Ebola .

Ikindi kandi ibiyanduza nabyo bisa ni ibya Ebola kuko yandurira mu matembabuzi ayo ari yo yose aturuka mu mubiri nk’amaraso, amacandwe, ibirutsi n’ibindi.

Umuntu ashobora kuyandura nyuma yo gukora ku nyamaswa zirwaye zapfuye zishwe n’uburwayi,  ibimenyetso bigatangira kugaragara nyuma y’iminsi ibiri yanduye.

Inyamaswa ivugwaho gukwiza iyi ndwara ni ‘agacurama’.

Ibyo bimenyetso ni ukugira umuriro mwinshi, kubabara umutwe, gucika intege n’ibindi.

Dr Rwagasore ati: “Iyi ndwara nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, ihitana abantu 88% mu bayanduye. Urumva ko ari indwara ifite ubukana.”

Dr Edson Rwagasore

U Rwanda rwiyemeje kugenzura abantu bose baturuka mu gace ko muri Tanzania yagaragayemo.

Dr Rwagasore ati: “Abantu baza inaha  tubabaza  amakuru ajyanye n’ingendo, tukababaza niba hari ingendo bakoze muri ako gace. Ibi bizaduha umwanya wo gukora isesengura ngo turebe niba  runaka  yarahuye n’umuntu wayanduye cyangwa se ashobora kuba afite ibimenyetso byayo.”

Izo ngamba zatangiye gushirirwa mu bikorwa ku mupaka wa Rusomo winjiriraho abatutse muri Tanzania.

Agacurama ni inyamaswa yo kwitonderwa…

Iyi nyamaswa ni iyo kwitonderwa

Agacurama: Inyamaswa Yo Kwitonderwa

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version