Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Kuki Amasezerano Y’Inguzanyo Za Banki Yandikwa Mu Ndimi Z’Amahanga?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Kuki Amasezerano Y’Inguzanyo Za Banki Yandikwa Mu Ndimi Z’Amahanga?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 November 2024 7:41 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

John Rwangombwa uyobora Banki nkuru y’u Rwanda yitabye Sena ngo asobanurire abayigize bimwe mu byo basanze uru rwego rushinzwe ubuzima bw’ifaranga ry’u Rwanda rudatunganya neza.

Birimo kuba hari inyandiko z’amasezerano y’inguzanyo Banki z’ubucuruzi ziha abakiliya bayo ngo bayasome nibarangiza bayasinye kandi akenshi aba ari mu Cyongereza, ururimi  Abanyarwanda-muri rusange- bataramenya neza.

Senateri Evode Uwiringiyimana avuga ko ibyo bishobora gutuma hari abaturage basinyira ibintu butumva neza bikazatuma nyuma y’igihe runaka bisanga bishyura inyungu nyinshi kubera ko batumvise neza ibyari bikubiye muri ya masezerano.

Mu gusubiza abo ba Senateri, Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda yavuze ko ubusanzwe ibyo bitemewe n’amategeko agenga  za Banki, akavuga ko bikwiye gukemurwa.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ibibazo Abasenateri babajije ubuyobozi bwa BNR byaje nyuma y’uko bubamurikiye ibikubiye muri raporo ya Banki Nkuru y’u Rwanda yerekana uko ubuzima bw’ifaranga ry’u Rwanda buhagaze.

Bababwiye ko mu mwaka w’imari wa 2023/2024 ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro mu buryo ‘budasanzwe’ ugereranyije n’Idorali rya Amerika($), bigera kuri 16,3% ugereranyije na 5% byahozeho.

Impamvu z’itakara ry’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kugeza kuri ruriya rwego, Rwangombwa hamwe n’umwungirije ari we Soraya Hakuziyaremye bavuga ko gushingiye ahanini ku ngaruka za COVID-19 n’intambara zikomeye zaje ziyikurikiye.

Igarukwaho ahanini ni intambara y’Uburusiya na Ukraine kuko yaje mu bihe bibi kandi iba intambara yatumye ibihugu bikomeye ku isi biyigiramo uruhare.

Ubukungu bw’ibyo bihugu iyo buhungabanye, ubw’ibihugu bifite ubukungu bukiri buto burajegera.

- Advertisement -

Ibyo byose byagize ingaruka ku bukungu bw’u Rwanda kuko byatumye n’icyuho cy’ibyo rwoherezaga mu mahanga n’ibyo gitumizayo kiyongera.

Mu kubisobanura, Guverineri Rwangombwa yagize ati: “Ibyo twohereza mu mahanga, ubwo ni amabuye y’agaciro, ikawa n’icyayi ibiciro byagiye hasi bituma amafaranga dukurayo agabanuka. Ingaruka nini kuri ibi ni uko icyuho hagati y’ibyo dutumiza n’ibyo twohereza cyiyongereye bigira ingaruka ku rusobe rw’ivunjisha”.

Ibyo byatumye kandi amadovize igihugu n’abacuruzi bakenera ngo batumize hanze ibyo bakeneye ahenda cyane bityo ifaranga ry’u Rwanda rihatakariza agaciro.

Ati “…Habayeho guta agaciro k’ifaranga mu buryo budasanzwe mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, mubona ko ifaranga ryataye agaciro kuri 16,3% ugereranyije n’Idorali ry’Abanyamerika.”

Rwangombwa yasobanuriye Inteko ishinga amategeko uko ubuzimwa bw’ifaranga ry’u Rwanda bwifashe

Icyakora, John Rwangombwa avuga ko amazi atararenga inkombe kuko imibare ikorwa n’abatekenisiye ba Banki nkuru y’u Rwanda yerekana ko ibintu biri gusubira mu buryo ‘gahoro gahoro’.

Ati “ …Uyu mwaka tubona bizaba kimwe cya kabiri cyayo bikaba 9%.”

Uko bimeze kose, biragaragara ko uguta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda n’ubundi bikiri hejuru kuko byabaga ari hafi kuri 5%.

Agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’Amadorali ya Amerika kagabanutseho 3.73% mu mpera za Kamena 2024, bikaba hasi cyane y’igabanuka rya 8.76% ryagaragaye muri Kamena 2023.

Raporo zitandukanye zerekana ko ugereranyije n’amadovize y’ibihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo, muri Kamena 2024, agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’Ishilingi rya Tanzania kazamutse ho 0.82%, bitandukanye n’igabanyuka rya 5.01%mu gihe nk’iki umwaka wa 2023.

Ubigeranyije n’Ishilingi rya Kenya agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kagabanyutseho 25.61%, mu gihe ugereranyje n’Ishilingi rya Uganda kagabanyukatseho 5.70% ndetse kanagabanyukaho 2.78% ugereranyije n’ifaranga ry’u Burundi.

Byose uko bimeze uko bitandukanye n’uko byari bimeze muri Kamena 2023 kuko agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kari kazamutseho 4.47% ugereranyije n’Ishilingi rya Kenya, kiyongeraho 20.20% ku ijana ugereranyije n’ifaranga ry’u Burundi mu gihe ugereranyije n’Ishilingi rya Uganda kari kagabanutseho 10%.

TAGGED:AbasenateriAbaturageAmategekofeaturedIdolariIfarangaImariIntekoKugwaRwangombwaUbukungu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Barasaba Abafite Station Gusuzumisha Ubuziranenge Bw’Ibikomoka Kuri Petelori
Next Article Chorale Hoziana Igiye Gukora Igitaramo Mu Minsi Itatu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?