Rwanda: Kwishyura Imisoro Imwe N’Imwe Byigijwe Imbere

Minisiteri y’imari n’igenamigambi, MINECOFIN, yatangaje ko yigije imbere italiki abo bireba bazishyuriraho umusoro ku bukode, umusoro ku nzu n’umusoro ku butaka. Itangazo ryayo rivuga ko iyo taliki 29, Gashyantare, 2024.

Minisitiri Dr. Uzziel Ndagijimana wasinye iri tangazo avuga ko abarebwa n’iyo misoro bagomba kuyishyura hagendewe ku bipimo ‘bishya’ biteganywa n’Itegeko No 48/2023 ryo kuwa 05/09/2023 ndetse bigakorwa hagendewe no ku Iteka rya Minisitiri No 002/10/ TC ryo ku wa 24/11/2023.

Iteka rya Minisitiri no 002/23/10/TC ryo ku wa 24/11/2023 rigena ibipimo fatizo n’ibindi bikurikizwa mu gushyiraho igipimo cy’umusoro wishyurwa kuri metero kare y’ubuso bw’ubutaka ryagennye ko ubutaka buri mu duce dukorerwamo ibikorwa by’iterambere mu Mujyi wa Kigali, ahagenewe inganda hasora, n’icyanya cy’imyidagaduro buzajya busora ‘hagati ya Frw 70  na Frw 80 kuri metero kare.

Ahagenewe guturwa hazajya ‘hasora hagati ya 60 Frw na 80 Frw’ kuri metero kare, naho ubutaka buri muri santeri iciriritse y’Umujyi mu gace kagenewe ubucuruzi buzajya busora ‘hagati ya Frw 50 na Frw  70’  ahagenewe guturwa hazajya hasora ‘hagati ya Frw  40 na Frw 60  kuri metero kare.’

Ubutaka buri mu duce tuvuzwe haruguru mu mijyi y’uturere igaragiye cyangwa yunganira uwa Kigali, bwo buzajya busoreshwa ‘hagati ya Frw 40 Frw na Frw  70 kuri metero kare.’

Mu nkengero z’umujyi bazajya basora ‘hagati ya Frw 20 Frw na Frw 50’ mu gihe ubutaka bwagenewe guturwamo buzajya busora ‘hagati ya Frw 10  na Frw 40.’

Ubutaka buri mu dusanteri n’ubukorerwaho ubucuruzi mu mijyi igaragiye n’iyunganira uwa  Kigali buzajya busoreshwa ‘hagati ya Frw 10 na Frw 20’ mu gihe ahantu h’icyaro ubutaka bwabo buzajya busora ‘hagati ya Frw 0 Frw na Frw 10 kuri metero kare.’

Ubutaka buri ahasigaye hose mu Rwanda, ni ukuvuga mu turere tw’ibyaro buzajya busoreshwa ‘hagati ya Frw  0  na Frw 20′ ahagenewe guturwa hasore ‘hagati ya Frw 0 Frw na Frw 5‘ mu gihe ahagenewe ubuhinzi n’ubworozi haba mu mijyi no mu byaro hose umusoro w’ubutaka uri ‘hagati ya Frw 0 Frw na Frw 0,4 kuri metero kare.

Umusoro ku butaka uri ‘hagati y’amafaranga ya Frw 0 na Frw 80  kuri metero kare’ uvuye ku mafaranga ari ‘hagati ya Frw 0 na Frw 300  mu Mujyi wa Kigali n’indi mijyi’ ukaba wagabanutseho hafi gatatu.

Uwo ku butaka wari usanzweho wari warashyizweho mu mwaka wa 2020 wabarirwaga ‘hagati ya Frw 0 na Frw 300 kuri metero kare.’

Uduce dukorerwamo ibikorwa by’iterambere mu Mujyi wa Kigali(Central Business District) nitwo twari twarashyiriweho ibipimo fatizo by’umusoro kuko twasoreshwaga ‘hagati ya Frw  250 na Frw 300 kuri metero kare.’

Iteka rigena ibipimo fatizo n’ibishingirwaho ubutaka busoreshwa ryo mu mwaka wa 2020 ryagaragazaga ko ubutaka buri mu yindi mijyi y’Uturere igaragaza iterambere busoreshwa ‘hagati ya Frw  50 Frw na Frw 140  kuri metero kare.’

Minisiteri y’imari n’igenamigambi isaba abaturage barebwa n’imisoro yavuzwe haruguru kwitabira kongera gusoma neza amabwiriza agena ibipimo bishya by’imisoro yose ivugwa muri iyi nkuru kugira ngo bazayitange bayizi neza kandi batarengeje igihe.

Amategeko agenga imisoro mu Rwanda avuga ko kumenyekanisha umusoro ari ingenzi ariko bikaba akarusho iyo umusoreshwa yishyure umusoro asabwa mbere y’italiki ntarengwa kugira ngo yirinde amande n’ibindi bihano.

MINECOFIN yigije imbere italiki abasora bagomba kwishyuriraho umusoro uvugwa muri iri tangazo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version