Rwanda: Muri Kiliziya Hari Uwicaraga Abanje ‘Guhitamo’ Uwo Bicarana

Padiri Lambert Iraguha ni umwe mu bapadiri  bashyizeho uburyo bwo guhuza Abanyarwanda binyuze mu isanamitima. Yabwiye abitabiye inama nyunguranabitekerezo k’ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda ko hari bamwe mu Bakirisitu babanzaga kureba niba uwo bagiye kwicarana mu Misa ntaho ‘bahuriye’ muri Jenoside.

Padiri Iraguha yabivuze mu nama yateguwe na Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu yayihuje n’abahagarariye amadini n’amatorero hagamijwe gufasha umuryango nyarwanda gukira ibikomere no guteza imbere ubudaheranwa  n’imibanire myiza by’Abanyarwanda.

Mu butumwa bwe, Padiri Lambert Iraguha yavuze ko kubera uburemere bw’ibyabaye hagati y’Abanyarwanda, kubunga ari urugendo rurerure kubera ko n’ubwo yabigerageje hari aho yasanze bamwe mu Bakirisitu bakibanza kureba uwo bagiye kwicarana nawe mu Misa.

Ati: “…Muri Kiliziya umuntu yinjiraga areba aho uwo yahemukiye yicaye. Iki ikibazo cyibonekaga hamwe na hamwe…”

- Kwmamaza -

Ibi ngo ni ikintu cyumvikana kubera ko uburemere bw’ibyabaye mu Rwanda ari bwinshi k’uburyo hari bamwe batarakira ibyo bikomere, ngo byomorwe, bikire.

Ikindi kibyerekana ni uko hari ababyeyi batemerera abana babo gushakana n’abo badahuje ubwoko.

Undi munyedini witwa  Viateur Ruzibiza wo muri ADEPR yavuze ko kuba ibikomere mu mitima y’Abanyarwanda bigikomeye, byatewe n’uko n’icyabakomerekeje nacyo kiremereye.

Ni inama yahuje abanyamadini n’abanyapolitiki mu by’ubumwe bw’Abanyarwanda

Ruzibiza avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yakozwe n’abantu bari basanganywe isano n’abo bicaga, iri sano rigashingira ndetse no ku maraso.

Abantu bahoze bahana amazi n’umunyu nibo bicanye bya kinyamaswa.

Viateur Ruzibiza avuga ko kugira ngo ibikomere Abanyarwanda batewe n’amateka yabo byomorwe, byasabye no kubaha ibyiringiro bitangwa n’Ijambo ry’Imana ariko akongeraho ko kubaremera ubushobozi bw’imibereho nabyo byafashije

Ati: “ Mu kubyomora hari ho kubanza kwigisha abantu ijambo ry’Imana, ukababwira ko ibakunda. Byaje kuba ngombwa ko amadini akora uko ashoboye akagira icyo akora akubakira abantu ubushobozi butuma babaho baguwe neza.”

Umuyobozi muri Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu ushinzwe ubudaheranwa witwa Julienne Uwacu nawe yavuze ko imibereho myiza y’umuntu ituma adaheranwa n’ibibi byamubayeho byaba byaratewe na Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa ibindi bishingiye ku mateka y’Abanyarwanda.

Avuga ko hari bamwe bibwira mu mitima yabo ko kuba bakennye babitewe n’uko imitungo iwabo bari bafite bayishyuye kubera ibyo bangije muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa se runaka akaba akennye kuko iby’iwabo byasahuwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uretse kuba imibereho myiza ifasha abafite ibikomere kubikira,  hari undi mu bantu bari aho watanze igitekerezo cy’uko imikino nayo yashyirwamo imbaraga kugira ngo ibe uburyo buruhura abantu mu mutwe, bagasabana aho kugira ngo bihugireho.

Ihungabana mu Banyarwanda riraremereye…

Kugira ngo wumve uko ihungabana rimeze mu Banyarwanda, ni ngombwa kwifashisha imibare y’ibitaro bivura indwara zo mu mutwe, CARAES.

Ni ikigo gifite amashami muri Kicukiro no muri Gasabo.

Mu mwaka wa 2022, Abanyarwanda bagaragaweho uburwayi bwo mu mutwe ni abantu 96, 357.

Mu mwaka wa 2021, abagaragaweho biriya bibazo mu Rwanda hose bari bake kubera ko bari abantu  74, 364.

Ni imibare yerekana ko mu mwaka umwe hiyongereyeho abarwayi 21, 993, bivuze inyongera ya  29,6%.

Muri aba bose kandi  70% ni urubyiruko.

Ubu burwayi bushingira akenshi mu gukoresha ibiyobyabwenge n’inzoga byinshi kandi kenshi.

Ugukoresha ibiyobyabwenge akenshi biba ari uburyo bwo kwiyibagiza ibibazo byo mu muryango bifite imizi mu mateka mu buryo buziguye cyangwa butaziguye.

Muri ya mibare twavuze haruguru, 42% by’abafite biriya bibazo byo mu mutwe bafite imyaka iri hagati ya 20 na 39.

Abafite hejuru y’imyaka 40 bahuye na biriya bibazo  bangana na 38%, mu gihe abafite  munsi y’imyaka 19 bangana na 20%.

Imibare y’ibitaro bya Ndera ivuga ko ku munsi, abantu 264 bajya kwivuza indwara zo mu mutwe.

Iyi ni imibare yo mu mwaka wa 2022.

Abatuye Umujyi wa Kigali nibo bafite ibibazo byo mu mutwe kurusha abandi kuko bihariye 40.5%, abagabo bakaba ari bo benshi ugereranyije n’abagore.

Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr.Jean Damascène Bizimana yavuze ko inama yahuje Minisiteri ayoboye n’abanyamadini igamije kureba uko iyo mibare y’abahungabanye yagabanuka.

Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr.Jean Damascène Bizimana

Avuga ko izagabanuka binyuze mu kungurana ibitekerezo hagashyirwaho uburyo bukomatanyije bwo gushikira iki kibazo umuti.

Yavuze ko Minisiteri ashinzwe ifite inshingano 26 igomba gushyira mu bikorwa ariko ko ubufatanye n’abandi burakenewe kugira ngo zizagerweho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version