Umuvuno Wa Gisirikare W’u Bufaransa Nyuma Yo Kuva Muri Mali

Un groupe composé d'un maître-chien du 132e bataillon cynophile de l'armée de terre (132e BCAT) et des fantasins du 2e régiment d'infanterie de marine (2e RIMa) se postent aux abords d'une habitation avant de l'inspecter, lors d'une opération de ratissage de zone visant à trouver des caches d'armes ou d'explosifs, dans la vallée des jardins. Opération Vignemale, GTD Ouest/fuseau Ouest.

Ingabo z’u Bufaransa ziherutse kuzinga utwangushye ziva Bamako muri Mali aho zari zimaze igihe zivuga ko zahaje kugira ngo zihagarure umudendezo wahabuze kubera iterabwoba.

Ibikorwa byitwa Operation Sangaris byaje gusimburwa n’ibindi bise Opération Barkhane byamaze imyaka icyenda bikorerwa muri Mali no muri Tchad.

Nyuma y’imyaka  icyenda, ni ukuvuga guhera mu mwaka wa 2014 kugeza mu mwaka wa 2022, izi ngabo zaje kuva muri Mali ahitwa Gao.

Abatuge b’iki gihugu bavugaga ko nta kamaro zabagiriye kuva zahagera uretse kwitwara nk’aho Mali zayigize ingaruzwamuheto.

- Advertisement -

N’ubwo ari uko byagengekeye ingabo z’i Paris, ntizigeze zizibukira ibikorwa byazo bya gisirikare mu kurwanya iterabwoba nk’uko Jeune Afrique ibyemeza.

Ingingo ihari kugeza ubu ni ukumenya undi muvuno zaciye n’aho ziteganya kuzatangirira ibikorwa byazo bya  gisirikare.

Kugeza ubu abasirikare bari hagati ya 2000 na 2500 nibo u Bufaransa bufite muri Sahel.

Abenshi mu basirikare bahoze baba muri Mali bimuriwe muri Niger.

Uko bigaragara, Niger niyo yahindutse ahantu hemewe u Bufaransa bukorera ibikorwa bya gisikare byo guhashya iterabwoba muri Sahel.

Nyuma y’uko ingabo z’u Bufaransa zivuye muri Mali, muri Niger bagize ubwoba, babona ko ari bo bagiye kuzibasirwa n’ibitero by’iterabwoba.

Mu Nteko ishinga amategeko y’i Niamey barateranye baganira icyakorwa kugira ngo baburizemo imigambi y’abakora iterabwoba.

Baje kuganira n’ubuyobozi bw’ingabo z’u Bufaransa bemeranya ko muri Niger hashyirwa ibirindiro byazo.

Muri Mata, 2022, Inteko ishinga amategeko ya Niger yatoye yemeza ko abasirikare b’amahanga baza muri kiriya gihugu kubafasha guhangana n’abakora iterabwoba.

Kuva icyo gihe kugeza ubu[Mutarama, 2023] abasirikare bari hagati ya 1,000 na 1,500 b’Abafaransa bari muri Niger ndetse hari n’ababa mu Murwa mukuru Niamey.

Hari n’abandi bakambitse mu Majyaruguru ya Niger ahitwa Ouallam.

Muri Niger niho ingabo z’u Bufaransa zitegurira ibikorwa bya gisirikare zikorera no muri Bénin.

Ku rundi ruhande, u Bufaransa bufite abasirikare 1,200 muri Tchad.

Bamwe muri bo baba mu Murwa mukuru N’Djamena.

Mu rwego rwo kwirinda ko igihugu cya Burkina Faso cyaba indiri ikomeye y’abakora iterabwoba, u Bufaransa bwahohereje abasirikare kabuhariwe baba mu nkengero z’Umurwa mukuru, Ouagadougou.

Muri Côte d’Ivoire naho bari abasirikare b’Abafaransa bafasha ab’iki gihugu gukumira ko abakora iterabwoba bahagaba ibitero binjiriye mu Majyaruguru.

Umuhanga mu mateka witwa Arthur Banga avuga ko ingabo z’u Bufaransa zagombye gukora uko zishoboye ntizizongere gutsindwa ku byo ziyemeje.

U Bufaransa busabwa gukorana bya hafi n’abayobora ibihugu bwimuriyamo ibirindiro kugira ngo hirindwe ko bwatakaza imbaraga mu bikorwa buhakorera bityo bikaba byatuma bwongera kwangwa n’abaturage nk’uko byagenze muri Mali.

Bagiye Muri Mali Bitwa Abatabazi, Bahava Bitwa Ibigwari

Ubwo Abafaransa bavaga muri Mali bagiye bamanjiriwe.

Bari bafite ikimwaro muri Mali kubera ko ibyihebe by’Aba Touareg bavugaga ko bagiye guhashya bigihari kandi batashye badakunzwe n’abaturage.

Mu mwaka wa 2014 nibwo abasirikare ba mbere b’Abafaransa bageze i Bamako muri Mali bagiye kwirukana abarwanyi bari bamaze kugariza ubutegetsi bwari ho icyo gihe.

Perezida w’u Bufaransa icyo gihe yari François Hollande.

Yagiye gusura Mali ari kumwe n’umugaba w’ingabo z’u Bufaransa, abwira abasirikare be ko bagiye muri kiriya gihugu gutuma gitekana.

Ntawamenya niba mbere y’uko abasirikare ba kiriya gihugu bafata indege za rutura za gisirikare ngo bajye muri Mali barabanje kubyigaho neza.

Mali iruta u Bufaransa inshuro ebyiri n’igice.

Mu gihe u Bufaransa bufite ubuso bwa Kilometero kare 551,500, Mali yo ifite ubuso bwa Kilometero kare 1,240,192.

Mu mwaka wa 2022, ubwo isi yose yari irimo yizihiza ijyanwa mu ijuru rya Nyina wa Jambo, abasirikare ba nyuma b’u Bufaransa bo barimo basohoka muri Mali, binjira muri Niger.

Abaturage ba Mali bari babahaye amasaha 72 ngo babe babaviriye ku butaka.

Ni uburenganzira bw’abenegihugu ko babwira abanyamahanga ko babavira ku butaka.

Ni uko byagenze!

Babahambirije riva gusa amahirwe yabo ( Abafaransa) ni uko bari bifitiye impamba.

Ku ruhande rw’u Bufaransa, abagaba b’ingabo zabo bo bavuga ko batavanye ipfunwe muri Mali ahubwo ngo bimuye ibirindiro babijyana i Niamey muri Niger.

Mu gihe abasirikare b’u Bufaransa  bamburiwe ijabo n’ijambo muri  Mali kandi baragiye yo biyita abatabazi, muri Burkina Faso no muri Tchad ho barahaganje.

Mbere yo guhambira ibyabo bakava muri Mali, abasirikare b’u Bufaransa bari baraburiwe kenshi.

Mu mezi atandatu ashize, ingabo z’u Bufaransa zashoboye kuvana muri Mali ibisanduku binini( containers) 4000 birimo ibikoresho n’ibimodoka by’intambara birenga 1000.

Ibi kandi niko byagendanaga n’uko abasirikare nabo bavanwaga mu birindiro byo muri Mali bigakorwa gahoro gahoro ariko nanone hatabayemo gutinda cyane k’uburyo byari buhe urwaho abarwanyi b’aba Touareg rwo kurasa kuri ziriya ngabo.

Abaturage ba Mali bamaze kubona ko ingabo z’u Bufaransa zizinze utwangushye, barabyishimiye bavuga ko kuba zigiye ari intsinzi kuri bo.

Ngo nta gihugu kizagira Mali ingaruzwamuheto.

Iyi ni intero buri muturage w’umwegihugu wese  avuga iyo abonye yipakuruye abashakaga kumugira imbata yabo.

Abaturage ba Afghanistan nabo niko bavuze ubwo babonaga ingabo z’Amerika zizinze utwazo zikabavira aho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version