Imigambi Migari Y’Iterambere Ry’Ubuhinzi Mu Rwanda

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda ivuga ko ifite imigambi itandatu(6) migari yo kuvugurura ubuhinzi bukagera ku rwego rwiza. Iyi migambi yatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Ildephonse Musafiri uri mu Nama y’ubukungu iri kubera Davos mu Busuwisi.

Musafiri yavuze ko u Rwanda ruteganya kugaburirira abana bose ku ishuri, ikoranabuhanga mu kuhiza imashini zikoresha imirasire y’izuba, ubuhinzi bukorewe ku buso buto, gukoresha neza amazi yo kuhiza, gukoresha neza imiti yica udukoko twonona imyaka, ndetse no kugaburira amatungo inigwahabiri zikize ku byubaka umubiri( proteins).

U Rwanda rwabwiye abandi bitabiriye iriya nama iri kubera i Davos ko mu kubala ubuhinzi burambye, rufite gahunda yo gukora k’uburyo Abanyarwanda bazihaza mu biribwa, umuhinzi akeza akihaza mu biribwa akanagira ibyo asagurira isoko.

Bumwe mu buryo Guverinoma y’u Rwanda ikoresha mu kubaka umuhinzi wihagije ni ukumuha nkunganire, guhuza ubutaka kugira ngo buhingweho igihingwa kimwe kandi aho bishoboka hose ubuhinzi bujye bajyana no kuhira.

Minisitiri Musafiri yatanze kiriya kiganiro ari kumwe n’umuyobozi w’ikigo giteza imbere ubuhinzi mur Africa kitwa AGRA, Dr. Agnes Karibata.

Inama y’i Davos izamara Icyumweru.

Ni inama ngarukamwaka ihuza abantu bakomeye mu bucuruzi no muri politiki z’ubucuruzi n’iterambere muri rusange.

Ibanza kwitabirwa n’abanyapolitiki basanzwe bakora mu nzego z’ubukungu, abarimu ba Kaminuza n’Abakuru b’ibihugu.

Rwanda: Umusaruro W’Ubuhinzi N’Ubworozi Warazamutse Guhera Mu Mwaka Wa 2017

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version