Rwanda Revenue Irasaba Abanywa Inzoga Kujya Baka EBM

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro bwabwiye Taarifa ko mu gihe gito kiri imbere bugiye gusuzuma niba abacuruza inzoga mu tubari batanga inyemezabwishyu y’ikoranabuhanga, EBM.

Ni  mu rwego rwo kuburizamo ko umusoro wa Leta wikubirwa n’abacuruzi kandi uba watanzwe n’umuguzi.

Iki kigo kimaze iminsi gihwituwe na Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente wagisabye ko kigomba gukomeza gukorana n’izindi nzego kugira ngo bakurikirane niba abacuruzi bose batanga iriya nyemezabwishyu.

Icyo gihe Minisitiri w’Intebe yavuze ko abacuruzi bose ndetse n’Abanyarwanda muri rusange bagomba kumva ko gutanga no kwaka inyemezabwishyu ya EBM ari inshingano zabo.

- Advertisement -

Komiseri wungirije ushinzwe abasora muri iki kigo witwa Uwitonze Jean Paulin avuga ko nyuma yo guhwiturwa na Minisitiri w’intebe ngo bongere imbaraga mu gusuzuma niba abantu batanga iriya nyemezabwishyu, hari umusaruro umaze kuboneka ariko akavuga ko hari inzego zigiye kuzibandwa ho mu gihe kiri imbere.

Izo nzego z’ubucuruzi zirimo n’abacuruza amafunguro( restaurants) ndetse n’abacuruza inzoga mu tubari.

Uwitonze avuga ko abacuruza muri za boutiques nabo bagomba gutangira gutanga EBM bitaraba ngombwa ko abakozi b’ikigo cy’imisoro n’amahoro kibibategeka.

Ati: “EBM ireba buri wese ucuruza hatitawe ku ngano y’ibyo acuruza. Icyakora hari benshi batarayifata ariko turacyakora ubukangurambaga kugira ngo  bayifate bayikoreshe kandi twizera ko abantu bazabyumva.”

Komiseri Jean Paul Uwitonze

Avuga ko mu gihe kiri imbere bazajya gusuzuma niba nta mucuuzi w’akabari n’amafunguro udatanga EBM.

Ngo ni gahunda bateganya mu gihe gito kiri imbere.

Umucuruzi ati: ‘ Bizagorana…’

Munyakayanza acururiza mu Mujyi wa Rwamagana.

Avuga ko ku ikubitiro bizagora abacuruzi kubera ko muri rusange abantu bari bemenyereye kurya bakigendera.

Ubusanzwe ngo abantu bakaga fagitire iyo babaga barangije kugura ibindi bicuruzwa ariko ngo si kenshi bayakaga barangije kurya.

Icyakora avuga ko ubwo Rwanda Revenue Authority yahagurukiye kuyibaza, bazakora uko bashoboye bajye bayitanga.

N’ubwo avuga ko ku ikubitiro bizabatonda, ariko ngo ni igikorwa kiza kubera ko umusoro w’igihugu uba ugomba kubungwabungwa.

Ati: “ Bizabanza bidutonde kubera ko nk’umuntu ufite restaurant nto atari asanzwe amenyereye gutanga EBM.”

Ku byerekeye kwaka EBM umuntu amaze kunywa inzoga, Munyakayanza avuga ko byo bizaba ari ‘ibindi bindi.’

Ku ruhande rwa Rwanda Revenue Authority, Komiseri Uwitonze aherutse kubwira itangazamakuru ko  mu kwezi  kumwe bamaze gufunga inzu z’ubucuruzi zirenga 54, batanga PV (Inyandikomvugo imenyesha icyaha) 400 ndetse bagaruza miliyoni zirenga Frw  300.

Icyo gihe yaravuze ati: “Tumaze gutanga PV zigera kuri 400 kandi tumaze kugaruza miliyoni zigera kuri 300 Frw mu kwezi kumwe.”

Avuga ko ari amafaranga menshi cyane kandi ngo baracyakomeje iki gikorwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version