Jean Paulin Uwitonze Komiseri mukuru ushinzwe serivisi z’abasora n’itumanaho mu Kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro yabwiye Taarifa Rwanda ko abavuga ko hari umusoro mushya washyiriweho abategura ibirori bibeshya.
Avuga ko hasanzwe hariho uburyo bwo gusoresha abo bantu bitewe n’icyiciro cy’imikorere yabo.
Guhera kuri uyu wa Mbere mu masaha y’umugoroba, hari inyandiko yari yatambutse ku mbuga nkoranyambaga isa nigaragaza ko hari umusoro mushya washyizweho ku batanga serivisi zo gutiza abantu amahema y’ubukwe, abashyushyarugamba( Masters of Ceremonies, MC), abatanga indangururamajwi n’abandi banyabirori.
Barimo kandi abategura amafunguro cyangwa abakodesha indangururamajwi zifasha abaje mu nama, mu bukwe, mu mihango yo gushyingura, mu kwamamaza abakandida, mu biterane bya Gikirisitu n’abandi bategura amahuriro nk’ayo.
Amakuru yo gusora kw’ibyo byiciro agisohoka, yafashwe na benshi nk’aho ari mashya.

Bibwiraga ko ari umusoro mushya ariko nk’uko umucuruzi witwa Baza yabwiye Taarifa Rwanda, ni umusoro usanzwe witwa TVA ubarwa hashingiwe ku cyinjijwe.
Ati: “Ni ibintu bisanzwe, dusora TVA dukoresheje Irembo, bikabarwa bishingiye kuyinjijwe”.
Komiseri Jean Paulin Uwitonze yavuze ko abantu batagomba gufata iyo nyandiko nk’aho ari itangazo rya Rwanda Revenue Authority.
Ati: “Icya mbere ni uko ariya makuru asanzwe ahanahanwa hagati y’abakozi ba RRA n’abakora mu cyiciro cy’ibirori muri rusange. Abantu batanga serivisi zibyara inyungu muri icyo cyiciro bagomba kuba banditswe ku musoro. Twe tugomba kubimenya tukamenya niba abanditswe bose bamenyekanisha neza uwo musoro bakawishyurira igihe”.
Yemeza ko abatangaje ririya tangazo ari abatari basanzwe bazi ko ibyo bikorwa, bityo bakabyita ‘umusoro mushya waje’.
Abasora muri iki cyiciro, bagomba kuba bazwi kandi, nk’uko Uwitonze abivuga, ntibasora kimwe kuko biterwa n’imikorere yabo.
Avuga ko hari abashobora gusora bitewe n’uko bafite ikigo gitanga serivisi runaka urugero nko kuba umushyushyarugamba( MC), hakaba undi wabikora ku giti cye nk’akazi yiyemeje kamutunze, hakaba n’undi wabikora nk’akazi kiyongera ku kandi asanganywe.
Bose barasora ariko bagasora ingano itandukanye bitewe n’ibyo buri wese yinjiza n’uko yiyandikishije ku rutonde rw’abasora.
Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kivuga ko abo bose bagomba kureba niba bariyandikishije ku musoro kandi kikabasaba kuwusorera igihe cyagenwe n’Itegeko rigenga imisoro n’amahoro mu Rwanda.