Rwanda Rwahawe Miliyoni $100 Zo ‘Gukomeza’ Kuzamura Urwego Rw’Abikorera

3840x2160 | 3D Animation

Banki y’isi yageneye u Rwanda miliyoni $ 100  y’inguzanyo yo kuzamura urwego rw’abikorera ku giti cyabo no gufasha abantu kugera kuri serivisi z’imari.

Byakozwe mu rwego rwo gukomeza kurufasha kwigobotora ingaruka rwasigiwe n’ingamba zo kwirinda COVID-19.

Banki y’isi igamije gufasha u Rwanda kubona amafaranga ahagije yo gushyira mu bikorwa imishinga rwihaye y’iterambere iha abaturage akazi, gufasha inzego zirimo amahoteli n’ubukerarugendo n’ibindi.

Aya mafaranga atanzwe mu mushinga wayo wiswe Access to Finance for Recovery and Resilience.

- Advertisement -

Azashyirwa mu mushinga wa Banki y’u Rwanda ishinzwe iterambere, BRD, witwa Sustainability-Linked Bond.

Ni wo mushinga wa mbere utewe inkunga muri ubu buryo mu bihugu byose bigize Ihuriro mpuzamahanga rigamije iterambere, International Development Association, IDA.

Banki y’isi ivuga ko intego yo gufasha u Rwanda mu iterambere ryarwo kubera ko rukoresha neza inguzanyo ruhabwa.

Umuyobozi wa Banki y’isi, ishami ry’u Rwanda, witwa Rolande Pryce avuga ko hari andi mafaranga azatangwa mu rwego rwo gukomeza gufasha u Rwanda mu iterambere ryarwo, amwe akazava muri Banki ahagarariye andi akazava muri Banki y’Aziya ishinzwe iterambere ry’ibikorwaremezo, Asian Infrastructure Investment Bank.

Umuyobozi wa Banki y’isi, ishami ry’u Rwanda Rolande Pryce

Hari andi mafaranga ateganyijwe kuzahabwa u Rwanda azatangwa n’Ikigega mpuzamahanga cyo gufasha mu guhangana n’ingaruka z’ibiza, kitwa  Global Facility for Disaster Reduction and Recovery.

Guverinoma y’u Rwanda ibicishije muri BRD irateganya kuzakoresha neza ariya mafaranga binyuze mu gushyiraho uburyo bwiza bwo kuyagenera ibikorwa bikwiye, kumenya ayakoreshejwe n’icyo yakoze ndetse no gupima icyabivuyemo.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yigeze kubwira Taarifa ko imyenda u Rwanda rufata ruyishyura neza ndetse ngo no mu gihe COVID-19 yacaga ibintu, ntibyarubujije gukomeza kwishyura.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana

U Rwanda rushimirwa ko imyenda rufata ruyishyura neza kuko iba ari imyenda y’igihe kirekire kandi yishyurwa ku nyungu iri ku ijanisha(%) rito.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version