Mu Rwanda hagiye gutangizwa gahunda yiswe Rwanda Soil Information System (RwaSIS) izafasha abahinzi b’ibirayi kuzamura umusaruro ku kigero cya 20% mu myaka mike iri imbere.
Ni gahunda izakoresha ikoranabuhanga mu kumenya ubwoko bw’ifumbire ubutaka buri ahantu runaka bukeneye, rikazakora nyuma yo gusuzuma imiterere y’ubutaka bwose bw’u Rwanda.
Iri koranabuhanga rizafasaha kandi no kumenya niba ubutaka bw’ibunaka bufite imyunyungugu runaka, hagamijwe kureba niba ari ngombwa ko bukeneye indi fumbire.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi, RAB, nicyo cyatangaje iby’iryo koranabuhanga.
Mu Rwanda hari hasanzwe gahunda yo kuzamura umusaruro mu buhinzi yiswe Crop Intensification Programme yatangijwe mu mwaka wa 2007, ikaba yari igamije kuzamura umusaruro w’ibihingwa biteye kuri hegitari imwe iri ku butaka bukomatanyijwe.
Icyakora imiterere inyuranye y’ubutaka bw’u Rwanda ituma imihingire n’umusaruro byo mu bice bitandukanye bwarwo unyurana.
Uburasirazuba bw’u Rwanda bufite ibice byinshi by’umurambi mu gihe Amajyaruguru, Uburengerazuba, Amajyepfo no Rwagati byo bigizwe n’imisozi miremire bityo buri gace kakarangwa n’imihingire itandukanye n’iy’ahandi.
Bivuze kandi ko n’ibihingwa bihingwa hamwe atari byo bihingwa ahandi.
Ikoranabuhanga rya RwaSIS ryitezweho kuzakemura iki kibazo.
Umuyobozi muri RDB ushinzwe iby’ibihingwa n’ishoramari ribikorerwamo witwa Athanase Rusanganwa Cyamweshi avuga ko ririya koranabuhanga rizagirira ubuhinzi akamaro kanini kuko ryitezweho kuzabuzamura ku kigero cya 20%.
Cyamweshi yagize ati: “ Turifuza kuzamura urwego ifumbire ikoreshwaho kuri buri butaka kandi buzahabwa ijyanye n’imitere yako. Bizagenwa hashingiwe ku makuru y’ibyo bukeneye. Buri muhinzi azaba afite uburyo bwo gutanga amakuru ku miterere y’isambu ye akoresheje uburyo bwa UPI”.
Ubusanzwe u Rwanda rwezaga toni 15 z’ibirayi kuri hegitari ariko abateguye ririya koranabuhanga bemeza ko niritanga umusaruro ryitezweho, bizatuma kuri ubwo buso hera toni miliyoni 40.
Si ibirayi gusa bizakoresha ririya koranabuhanga, ahubwo rizakoreshwa no mu guhinga umuceri.
Umuhanga mu buhinzi bw’ibirayi witwa Dinah Borus ukorera ikigo International Potato Center (CIP) avuga ko u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere byeza ibirayi byinshi muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara kuko ari icya gatandatu.
Nigeria nicyo gihugu cya mbere ku isi cyeza ibirayi byinshi.
Hari abahinzi babwiye bagenzi bacu ba The New Times ko bizeye ko iriya gahunda izabagirira akamaro kandi bizeza itangazamakuru ko bazafasha abashakashatsi kubona amakuru ku butaka bugize amasambu yabo.
U Rwanda rufite uruganda rukora ifumbire kugira ngo bigabanye iyo rutumiza mu mahanga.
Rufite kandi gahunda yo gutubura imbuto zirimo n’iz’ibirayi kugira ngo bihingwe ku bwinshi, umusaruro wabwo ruwugurishe no mu mahanga.
Uruganda rukora ifumbire rwubatswe mu Karere ka Bugesera ahari icyanya cy’inganda, rwubakwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’abashoramari bo muri Maroc.