Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Ubuhinzi Bw’Ibirayi Bugiye Gushyiramo Irindi Koranabuhanga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ubuhinzi Bw’Ibirayi Bugiye Gushyiramo Irindi Koranabuhanga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 December 2024 12:21 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ibirayi bifite akamaro kanini mu mirire y'Abanyarwanda
SHARE

Mu Rwanda hagiye gutangizwa gahunda yiswe Rwanda Soil Information System (RwaSIS) izafasha abahinzi b’ibirayi kuzamura umusaruro ku kigero cya 20%  mu myaka mike iri imbere.

Ni gahunda izakoresha ikoranabuhanga mu kumenya ubwoko bw’ifumbire ubutaka buri ahantu runaka bukeneye, rikazakora nyuma yo gusuzuma imiterere y’ubutaka bwose bw’u Rwanda.

Iri koranabuhanga rizafasaha kandi no kumenya niba ubutaka bw’ibunaka bufite imyunyungugu runaka, hagamijwe kureba niba ari ngombwa ko bukeneye indi fumbire.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi, RAB, nicyo cyatangaje iby’iryo koranabuhanga.

Mu Rwanda hari hasanzwe gahunda yo kuzamura umusaruro mu buhinzi yiswe Crop Intensification Programme yatangijwe mu mwaka wa 2007, ikaba yari igamije kuzamura umusaruro w’ibihingwa biteye kuri hegitari imwe iri ku butaka bukomatanyijwe.

Icyakora imiterere inyuranye y’ubutaka bw’u Rwanda ituma imihingire n’umusaruro byo mu bice bitandukanye bwarwo unyurana.

Uburasirazuba bw’u Rwanda bufite ibice byinshi by’umurambi mu gihe Amajyaruguru, Uburengerazuba, Amajyepfo no Rwagati byo bigizwe n’imisozi miremire bityo buri gace kakarangwa n’imihingire itandukanye n’iy’ahandi.

Bivuze kandi ko n’ibihingwa bihingwa hamwe atari byo bihingwa ahandi.

Ikoranabuhanga rya RwaSIS ryitezweho kuzakemura iki kibazo.

Umuyobozi muri RDB ushinzwe iby’ibihingwa n’ishoramari ribikorerwamo witwa Athanase Rusanganwa Cyamweshi avuga ko ririya koranabuhanga rizagirira ubuhinzi akamaro kanini kuko ryitezweho kuzabuzamura ku kigero cya 20%.

Cyamweshi yagize ati:  “ Turifuza kuzamura urwego ifumbire ikoreshwaho kuri buri butaka kandi buzahabwa ijyanye n’imitere yako. Bizagenwa hashingiwe ku makuru y’ibyo bukeneye. Buri muhinzi azaba afite uburyo bwo gutanga amakuru ku miterere y’isambu ye akoresheje uburyo bwa UPI”.

Ubusanzwe u Rwanda rwezaga toni 15 z’ibirayi kuri hegitari ariko abateguye ririya koranabuhanga bemeza ko niritanga umusaruro ryitezweho, bizatuma kuri ubwo buso hera toni miliyoni 40.

Si ibirayi gusa bizakoresha ririya koranabuhanga, ahubwo rizakoreshwa no  mu guhinga umuceri.

Umuhanga mu buhinzi bw’ibirayi witwa Dinah Borus ukorera ikigo International Potato Center (CIP) avuga ko u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere byeza ibirayi byinshi muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara kuko ari icya gatandatu.

Nigeria nicyo gihugu cya mbere ku isi cyeza ibirayi byinshi.

Hari abahinzi babwiye bagenzi bacu ba The  New Times ko bizeye ko iriya gahunda izabagirira akamaro kandi bizeza itangazamakuru ko bazafasha abashakashatsi kubona amakuru ku butaka bugize amasambu yabo.

U Rwanda rufite uruganda rukora ifumbire kugira ngo bigabanye iyo rutumiza mu mahanga.

Rufite kandi gahunda yo gutubura imbuto zirimo n’iz’ibirayi kugira ngo bihingwe ku bwinshi, umusaruro wabwo ruwugurishe no  mu mahanga.

Uruganda rukora ifumbire rwubatswe mu Karere ka Bugesera ahari icyanya cy’inganda, rwubakwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’abashoramari bo muri Maroc.

TAGGED:featuredIbirayiIkoranabuhangaRABRDBUbuhinzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umunyarwanda Azinjiza $5000 Muri 2035-Min Sebahizi
Next Article Ahatunganyirizwa Ibiribwa Ntihinjirwa N’Uwo Ari We Wese
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

‎Gasabo: Bafatanywe Ibilo 31 By’Urumogi Byavaga i Kirehe Bijya i Muhanga

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?