Mu Nteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Uburezi Dr. Joseph Nsengimana yahavugiye ko ubuke bw’ibyumba by’amashuri bukibanamiye ireme ry’uburezi.
Ni ikibazo gituma abanyeshuri biga basimburana mu byumba by’amashuri kugira ngo bose babone uko bahahurira na mwalimu, bagire icyo batahana.
Minisitiri Nsengimana avuga ko iki kibazo kimaze igihe ariko ko hari icyakozwe ngo kigabanye ubukana mu rugero runaka.
Yatanze urugero rw’uko mu mwaka wa 2017, hubatswe ibyumba by’amashuri 27.500, bifasha mu kugabanya umubyigano mu mashuri.
Ni intambwe avuga ko yabaye nziza nubwo idahagije kuko kugeza ubu imibare itangwa n’Urwego ayoboye yerekana ko hakenewe ibyumba byibura 26,000 biziyongera ku bisanzwe bihari.
Nsengimana yabwiye Abadepite ati: “ Umuntu arebye ibyumba by’amashuri byubatswe mu myaka ishize, nko guhera mu 2017 byari bigeze ku bihumbi birenga 27, bikaba byaratumye umubare w’abana bigiraga mu ishuri rimwe ugabanuka”.
Ku rundi ruhande, Minisitiri w’uburezi avuga ko ubuke bw’ibyumba by’amashuri bukibangamira ubwisanzure no gukurikira amasomo kw’abana.

N’ubwo kwiga basimburana mu mashuri ari umuti wavuguswe, si umuti mwiza cyane kandi urambye mu gutuma abana bose biga batabyigana kandi na mwalimu akabigisha yisanzuye.
Umuti muzima kandi urambye ni ukugira ibyumba bihagije ku bana bose badasiba kwiyongera cyane cyane kubera politiki yo kubagaburirira ku ishuri no kuba nta mwana n’umwe utagomba kwiga.
Abasesengura ibintu n’ibindi bavuga ko igisubizo cyo gutuma abana badata ishuri cyabonetse binyuze mu kubagaburirira ku ishuri cyatumye umubare w’abarigana wiyongera.
Wariyongereye bitewe ndetse n’uko n’abari baravuye mu ishuri barisubiyemo.
Leta yubatse ibyumba byinshi kugira ngo abo bana babone aho bigira ariko ntibihagije.
Minisitiri Joseph Nsengimana yabigarutseho agira ati: “Ibi byumba ntibyarangije icyo kibazo kuko abantu biga basimburana. Burya iyo abanyeshuri biga basimburana baba bafite amasaha 25 gusa yo kwiga mu Cyumweru kandi ntahagije”.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, Dr. Nelson Mbarushimana, yagaragaje ko ibyo byumba by’amashuri bizatanga umusanzu ukomeye.
Hari gahunda yo kubaka ibindi byumba…
Dr. Mbarushimana yemeje ko imirimo yo gutangira kubaka ayo mashuri izatangira mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026.
Ni gahunda avuga ko izatangira bidatinze.
Ati: “Gahunda ya Leta ni uko umwana wese ugeze igihe cyo gutangira ishuri aritangira, kuva ku myaka itatu…Hashyizweho gahunda yo kugaburira abana ku mashuri kandi yatumye tugira umubare munini w’abana baza kwiga”.
Mbarushimana avuga ko mu mwaka w’ingengo y’imari wavuzwe haruguru hazubakwa ibyumba byinshi kandi bigakorwa ku muvuduko ‘ushimishije’.
Asanga kuba abana bagana ishuri ari benshi ari ibyo kwishimira, hakaba hasigaye kubashakira aho bigira hakwiye mu bwinshi no mu bwiza.
Ati: “Mu by’ukuri, iyo umubare w’abanyeshuri wiyongereye biba ari ikintu cyiza cyane cyo kwishimira. Niyo mpamvu Minisiteri y’Uburezi iri gushaka uburyo ibyumba by’amashuri byiyongera dutangiriye mu ngengo y’imari y’umwaka w’amashuri wa 2025/2026”.
Icyakora nta byera ngo de!
Nk’ubu mu Rwanda hari abana Miliyoni 1.2 batiga. Ni ikibazo kuko uwo ari umubare munini w’abantu baramutse bize bazagirira igihugu akamaro.
Mu rwego rwo kubaka ibyumba by’amashuri byinshi, vuba kandi bidahenze, Abadepite bibukije Minisiteri ko hashobora kwifashishwa uburyo bw’umuganda w’ababyeyi.
Ni uburyo bwigeze gutanga umusaruro kuko mu gihe bwakoreshwaga bwatumye mu Rwanda hose hubakwa ibyumba 22.505.