DRC: Amerika Yasabye Abatishimiye Ibyavuye Mu Matora Kugana Inkiko

Ambasade y’Amerika muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo yatangaje ko izi neza ko hari benshi mu biyamamarije kuyobora DRC batishimiye ibyavuye mu matora, bakavuga ko bibwe amajwi.

Amerika isaba abo bantu kugana inkiko zigasuzuma ibyo bavuga aho kugira ngo bajye mu mihanda kwigaragambya kuko ngo nta cyo byabamarira kandi bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abo.

Itangazo rya Ambasade y’Amerika muri DRC ryibutsa ibice byose birebwa n’amatora ndetse n’ibyayavuyemo, ko imidugararo idatanga igisubizo cya Politiki kandi ko ikoma mu nkokora ishyirwa mu bikorwa ry’amahame ya Demukarasi nyayo.

Amerika  isaba ko abaturage ba DRC badahutazwa kubera ibitekerezo byabo, ahubwo bagahabwa uburenganzira bwo kuvuga uko babona ibibera mu gihugu cyabo, nta mususu.

- Kwmamaza -

Abakandida nka Moïse Katumbi na Martin Fayulu bemeza bashikamye ko bibwe amajwi ndetse bakavuga ko byaba byiza amatora asubiwemo.

Iyi ni ingingo itaragira icyo itangazwaho na Komisiyo y’amatora, CENI.

Icyakora italiki yo gutangaza burundu ibyavuye mu matora yigijwe imbere ku italiki izatangazwa mu gihe kiri imbere.

Byari biteganyijwe ko ibyayavuyemo bitangazwa mu buryo ntakuka kuri uyu wa Gatatu taliki 03, Mutarama, 2024.

Ifoto: Ambasaderi w’Amerika muri DRC Madamu Lucy Tamlyn

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version