Rwanda: Umuryango W’Amadini N’Amatorero Ufite Umuyobozi Mushya

Uwo ni Musenyeri Dr. Laurent Mbanda usanzwe uyobora Itorero ry’Abangilikani  mu Rwanda.

Mbanda yasimbuye Musenyeri Philippe Rukamba ku buyobozi bw’Umuryango uhuza Amatorero, Amadini na Kiliziya (Rwanda Inter-Religious Council/RIC).

Mbanda azakorana na Visi Perezida wa mbere ari we Mufti Sheikh Sindayigaya Musa uyobora Idini rya Islam ba Visi Perezida ba Kabiri ari bo Musenyeri Kayinamura Samuel wo muri Eglise Méthodiste Libre ry’u Rwanda na Bishop Dr. Fidel Masengo wa Foursquare Gospel Church mu Rwanda.

Ubuyobozi bw’Abangilikani mu Rwanda mu itangazo ryabwo buvuga ko Musenyeri Mbanda azaba Mgr Papias Musengamana wa Diyoseze Gatolika ya Byumba, Dr. Charles Mugisha na Bishop Dr. Gahungu Bunini nk’abajyanama be.

- Kwmamaza -

Ntawamenya niba iyo Komite nyobozi igiyeho mu rwego rwo kuvugurura imikorere y’amadini n’amatorero mu Rwanda nk’uko biherutse gukomozwaho n’abayobozi muri RGB.

Ikigaragara ariko ni uko iby’imikorere y’amadini n’amatorero mu Rwanda byasubiwemo mu rwego kubiha umurongo no kwirinda akajagari kayagaragaragamo.

Laurent Mbanda yavutse taliki 25, Ugushyingo, 1954, bivuze ko ubu afite imyaka 70 y’amavuko.

Mu mwaka wa 2018 nibwo yagizwe umushumba mukuru wa Kiliziya y’Abangilikani, aza kujya ku ntebe y’ubwo buyobozi taliki 10, Kamena muri uwo mwaka.

Nyakubahwa Mbanda yavukiye mu Rwanda ariko igice kinini cy’ubwana bwe yakimaze mu Burundi.

Yize kandi arangiriza amashuri mu bya Bibiliya mu ishuri rya Kenya Highlands Bible College ahitwa Kericho.

Nyuma yasubiye mu Burundi aho hahise ahabwa inshingano zo kuba umusasaridoti muri Kiliziya y’Abangilikani.

Mu mwaka wa 1984 yagiye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika akomeza kwiga ibya Tewolojiya mu ishuri riri ahitwa Pasadena ryitwa Fuller Theological Seminary School of World Missions.

Ntibyarangiriye aho kuko yaje no kubona impamyabumenyi y’ikirenga mu ishuri ryitwa Trinity International University iri ahitwa Deerfield muri Leta ya Illinois, USA.

Mu mwaka wa 2010 nibwo yagizw Musenyeri wa Diyoseze ya Shyira hari muri Werurwe.

Nk’uko twabivuze mu bika byatambutse, mu mwaka wa 2018 nibwo yagizwe Umushumba mukuru wa Kiliziya y’Abangilikani mu Rwanda asimbuye Musenyeri Onѐsphore Rwaje.

Nyuma y’aho yakomeje gukorera Kiliziya y’Abangilikani muri byinshi ndetse hari n’igitabo yanditswe afatanyije na Steve Wamberg bise Committed to Conflict: The Destruction of the Church in Rwanda(1997).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version