Inkingo Z’Ubushita Bw’Inkende Zageze Muri DRC

Banki y’isi yarangije koherereza Repubulika ya Demukarasi ya Congo inkingo z’indwara y’ubushita bw’inkende imaze kwandura abantu bagera ku 18,000 abagera mu magana bakahagwa.

Abantu 15,000 bo mu Ntara 11 z’iki gihugu gituwe n’abantu barenga miliyoni 99 nibo bazahabwa izi nkingo ku ikubitiro bakaba bangana na 80% by’abayanduye bose.

Umukozi uhagarariye Banki y’isi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Dr. Michel Muvudi niwe wagejeje izo nkingo ku bayobozi ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Minisitiri w’ubuzima muri DRC witwa Dr. Roger Kamba avuga ko igihugu cye kizakora uko gishoboye abagenewe izo nkingo bose bakazibona kandi bakazihabwa ku buntu.

Hagati aho Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi Umunya Ethiopia Tedros Adhanom Ghebreyesus aherutse kwakirwa na Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo Félix-Antoine Tshisekedi.

Perezida Tshisekedi wa DRC

Adhanom Ghebreyesus yamweremereye ko UN izaha igihugu cye inkingo gikeneye ngo gikingire abagituye kandi ko izo nkingo zizagera no ku bindi bihugu byahuye n’iyo ndwara.

Yaboneyeho no kumubwira ko bidatinze inkingo za mbere z’iriya ndwara zizagera mu gihugu cye.

Yagize ati: “Nemereye Perezida wa Repubulika ko ngiye gukora uko nshoboye igihugu cye kikazabona inkingo bidatinze”.

Tedros Adhanom Ghebreyesus

Repubulika ya Demukarasi ya Congo ni igihugu cya kabiri muri Afurika gihawe inkingo nyuma ya Nigeria.

Ubushita bw’inkende bwamaze kugera no mu Rwanda, abandi bane bakaba ari bo Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, cyatangaje ko ari bo bwamaze gufata.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version