Abasirikare b’Uburusiya bakomeje gushushubikanya ingabo za Ukraine zari zarinjiye mu Burusiya ahitwa Kursk.
Ubu ingabo z’Uburusiya bivugwa ko ziri gusatira Intara ya Pokrovsk muri Ukraine.
Uyu mujyi ni ingenzi mu rwego rwa gisirikare kuko uhuza imihanda ikomeye ndetse n’inzira za gari ya moshi zikomeye zihuza ibice byo mu Burasirazuba bwa Ukraine.
Abantu bajora ubutegetsi bwa Ukraine bavuga ko igisirikare cy’iki gihugu cyakoze imibare mibi ubwo cyateraga Uburusiya.
Bavuga ko kuba iki gisirikare cyarateye Uburusiya byatumye gisiga umujyi ukomeye wa Pikrovsk udafite uburinzi namba none ugiye gufatwa n’Abarusiya.
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky avuga ko Pokrovsk nifatwa igice cyose cy’Uburasirazuba kizagwa mu biganza by’umwanzi.
Umujyi wa Pokrovsk uturanye n’uwa Myrnohrad, yombi ikaba yari ituwe n’abantu 100,000 ariko ubu usigayemo ngerere kuko abenshi bahunze.
Ikindi ni uko iyo mijyi ari yo yonyine isigaye itarafatwa n’Abarusiya mu Mijyi yose igize Intara ya Donetsk.
BBC yanditse ko iyo mijyi igiye gufatwa nyuma y’ifatwa ry’undi mujyi waguyemo abasirikare benshi ba Ukraine witwa Avdiivka, uyu ukaba warafashwe muri Gashyantare uyu mwaka.
Aho uyu mujyi ufatiwe n’Abarusiya byabaye igihombo gikomeye kuri Ukraine.
Ikindi ni uko abaturage ba Pokrovsk batangiye kuvanwa mu ngo barahungishwa ngo bahunge urupfu rubugarije.
Gen Syrskyi uyobora ingabo za Ukraine avuga ko izo ngabo ziri gukora uko zishoboye ngo zikumire ko iz’Uburusiya zafata kariya gace.
Ngo hari ibikoresho byamaze kwegeranywa ngo Ukraine izahangane n’Uburusiya.
Icyakora ngo Ukraine irarushywa n’ubusa kuko itazakoma imbere abasirikare 30,000 Uburusiya bwamaze gutegurira gufata Pokrovsk.
Hari n’inkeragutabara zamaze gutegurirwa urwo rugamba.
Ukraine kandi iherutse gutakaza umujyi wa Novohrodivka nawo ingabo z’Uburusiya zikaba zarasanze waratereranywe, ingabo zaragendeye.
Ejo hazaza ha Ukraine bivugwa ko hateye inkeke!