Rwanda: Umusaruro W’Ubuhinzi N’Ubworozi Warazamutse Guhera Mu Mwaka Wa 2017

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente avuga ko u Rwanda rwasanze ari ngombwa ko rutunganya imbuto rukenera kugira ngo rwirinde guhora rugura izo hanze yarwo kuko zaruhendaga.

Bikubiye mu byo yagejeje ku Nteko ishinga amategeko, Imitwe yombi, kuri uyu wa Mbere ubwo yavugaga kuri Politiki ya Leta y’u Rwanda mu kuzahura ubukungu bushingiye ku buhinzi n’ubworozi.

Dr Ngirente yavuze ko  Guverinoma y’u Rwanda yashatse uburyo yajya yikorera imbuto rwahoze rutumiza hanze harimo iza soya, ibigori  n’ingano.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente

Yavuze ko byakozwe kuva gahunda y’Igihugu y’imbaturabukungu mu buhinzi (Crop Intensification Program-CIP) yatangira mu 2017.

Kugeza mu ntangiriro za Gashyantare 2021, impuzandengo y’imbuto u Rwanda rwatumizaga mu mahanga buri mwaka, yari toni 4.900.

Ni imbuto zatumaga u Rwanda rwishyura Miliyari 6 Frw, buri mwaka.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente yavuze ko kugera kuri iriya ntego byari intego u Rwanda rwihaye kandi ngo rwayigezeho mu gihembwe cy’ihinga cya A 2021.

Icyakora, avuga ko umuhinzi mworozi wakwifuza gutumiza imbuto runaka hanze, atabibujijwe.

Ikindi ni uko Guverinoma yashyizeho gahunda y’imyaka itatu (2018-2021), yo gutuburira mu Rwanda imbuto kandi zihagije.

Bizagerwaho ari uko n’abikorera ku giti cyabo babigizemo uruhare kandi ngo barabitangiye kuko guhera mu mwaka wa 2017 bari barindwi naho mu mwaka wa 2021 bari 27.

Kwihaza mu biribwa niyo ntego ya buri gihugu

Mu rwego rwo gufasha abahinzi kubona ifumbire, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko Leta yashyizeho gahunda y’ikoranabuhanga  yiswe Smart Nkunganire System.

Yifashishwa mu kunoza serivisi y’imitangire y’inyongeramusaruro z’ubuhinzi harimo imbuto, ifumbire mvaruganda n’ishwagara ndetse no gucunga neza ubuhunikiro bw’inyongeramusaruro.

Minisitiri w’Intebe kandi avuga ko mu rwego rwo kuzigamira igihugu imyaka yazifashishwa mu bihe bigoye, Leta yubatse ibigega binini by’imbuto ndetse n’iby’ifumbire kugira ngo bizifashishwe ejo hazaza.

Ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba Guverinoma yafashe zikomeje gutanga umusaruro ushimishije. Zimwe mu ngero ni izi zikurikira:

U Rwanda rwatubuye toni 1.402 z’imbuto y’ingano, zivuye kuri toni 531 zo mu 2018/2019 bikaba bivuze ko  zikubye inshuro  hafi 2,6.

Ku birebana na soya, hatubuwe toni 344 z’imbuto , zivuye kuri toni 275 zo mu 2018/2019. Ni ukuvuga izamuka rya 25%.

Ku mbuto y’umuceri, hatubuwe toni 654, zivuye kuri toni 344 zo mu 2018/2019. Ni ukuvuga izamuka rya 90%.

Ku bishyimbo, hatubuwe toni 454, zivuye kuri toni 88 zo mu 2018/2019, ni ukuvuga ko ubwiyongere bwikubye gatanu.

Ibirayi, hatubuwe toni 36.699, zivuye kuri toni 30.045 zo hagati ya  2018 na 2019.

Ku birebana n’imbuto y’imyumbati, hatubuwe ingeri 100.750. 250 zivuye ku ngeri 92.370.800 zo mu 2018/2019. Ni ukuvuga izamuka rya 9%.

Mu rwego rwo korohereza abahinzi kubona izi mbuto zatubuwe, mu 2020, Guverinoma y’u Rwanda, ibinyujije muri gahunda ya Nkunganire, yagejeje ku bahinzi imbuto zigera kuri toni 8.875.

Minisitiri w’Intebe yabwiye abagize Inteko ishinga amategeko ko ingengo y’imari yakoreshejwe mu mwaka wa 2021-2022 yari miliyari zirenga 11Frw  avuye kuri miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda mu 2018-2019.

Muri rusange Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente avuga ko ubuhinzi bw’u Rwanda bwakomeje gutera imbere binyuze muri gahunda zitandukanye harimo gutuburira imbuto mu Rwanda no gufasha abaturage binyuze muri Smart Nkunganire n’izindi gahunda.

Mu bworozi bihagaze gute?

Mu rwego rw’ubworozi, Minisitiri w’Intebe avuga ko  kuva mu 2017 kugeza mu 2021, umukamo wiyongereye ku gipimo cya 9%, uva kuri litiro 816.791.000 ugera kuri litiro 891.326.000.

Avuga ko byatewe n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zo kuvugurura icyororo, kugaburira neza amatungo, kwita ku buzima bw’amatungo (gukingira no kuvura) no kubaka ibikorwaremezo.

Icyakora,  impeshyi y’umwaka wa 2021 yabaye ndende ku buryo budasanzwe, bitubya umukamo ku isoko uba muto ndetse n’ibiciro byayo birazamuka.

Guverinoma yasanze mu rwego rwo kwirinda ko ibi byazongera kugira ingaruka ku mukamo, yafashe ingamba zirimo kongera ubuso buhingwaho ubwatsi, kwigisha abahinzi kurushaho kubika ubwatsi buzakoreshwa mu gihe cy’izuba, kwegereza aborozi amazi no  gutunganya imihanda ijya mu nzuri cyane cyane muri Gishwati.

Ku birebana n’inyama, umusaruro wazo wiyongereyeho 15% uvuye kuri toni 152.029 zo mu 2017 ugera kuri toni 174.904  mu mwaka wa 2021.

N’umusaruro w’amafi ngo warazamutse

Umusaruro w’amafi wo  wavuye kuri toni 28.705 zo mu 2017 ugera kuri toni 36.047 mu 2021, bihwanye n’ubwiyongere bwa 26%.

Amagi nayo yiyongereyeho 11%.

Yavuye kuri toni 7.475 zo mu 2017 agera kuri toni 8.272 mu 2021.

Muri rusange ngo umusaruro uva ku bworozi nawo wateye imbere ku rwego rugaragara.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version