Rwanda: Umusoro Ku Nyongeragaciro Kuri Kawunga No Ku Muceri Wavanyweho

Minisiteri y’ubucuruzi yatangaje ko yaganiriye n’izindi nzego bireba bemeranya ko umusoro ku nyongeragaciro kuri kawunga no ku muceri ukurwaho. Bityo ngo n’ibiciro ku biribwa by’ibanze ni ukuvuga umuceri, ibigori n’ibirayi bwahise bihindurwa.

Itangazo ryavuye muri iyi Minisiteri rivuga ko igiciro cy’ibigori bihunguye kitagomba kurenga Frw 500 ku kilo.

Igiciro cya kawunga ntikigomba kurenga Frw 800 ku kilo.

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ivuga ko umuceri wa kigori utagomba kurenga Frw 820 ku kilo.

- Advertisement -

Umuceri w’intete ndende ntugomba kurenza Frw 850 ku kilo mu gihe umuceri wa basmati utagomba kurenza Frw 1,455 ku kilo.

Ikindi ni uko ikilo cy’ibirayi bya Kinigi kitagomba kurenza Frw 400 igihe kiguzwe ku muhinzi ugisaruye.

Ikilo cy’ibirayi bya kirundo biguzwe ku muhinzi ntibigomba kurenza 380 n’aho icy’ibirayi bya Twihaze ntikirenze Frw 370 mu gihe icy’ibirayi byo mu bwoko bwa Peko cyo kitagomba kurenza Frw 350.

Mu gihe umuntu agiye kugura ibirayi ku isoko, ntagomba kurenza Frw 460 ku kilo cy’ibirayi bya Kinigi.

Ikilo cy’ibirayi bya Kinigi ntikigomba kurenza Frw 440 mu gihe kiguriwe ku isoko.

Icy’ibirayi byitwa Twihaze ntikigomba kurenza Frw 430 n’aho ikilo cy’ibirayi byitwa Peko ntikigomba kurenza Frw 410 iyo kiguriwe ku isoko.

Icyo umuturage abivugaho…

Rachid Gashirabake avuga ko uko Leta yashyizeho ibiciro ari ibintu byiza kuko ibiciro byari bimaze kuba birebire cyane.

Umuceri wari umaze kugera hafi Frw 2000 none washyizwe hafi ku Frw 1000.

Avuga ikibazo ari uko hari abacuruzi bamwe batazahita bashyira mu bikorwa ziriya ngamba kubera ko hari ibyo bari basanzwe bararanguye ku giciro kidahuye n’icyo bategetswe kugurishirizaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version