Abanyarwanda Baba Muri Sudani Basabwe Kwigengesera

Uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Sudani witwa Abdel Buhungu  avuga ko ibintu muri Sudani bikomeye bityo ko Abanyarwanda bahaba bagomba kwirinda gucaracara hanze ahubwo bakaguma mu ngo zabo.

Buhungu avuga ko n’ubwo impande zari zihanganye zatangaje ko zibaye zihagaritse imirwano mu gihe cy’amasaha 24 ntawabyizera.

Ndetse ngo ahantu hanini haracyari imirwano k’uburyo ako gahenge kataratangira kubahirizwa.

Yavuze ko Abanyarwanda babayeho nk’abandi baturage bose ba Sudani.

- Advertisement -

Abel Buhungu yabwiye RBA ko ahantu imirwano iri guca ibintu ari muri Khartoum ariko ngo n’ahandi si shyashya.

Mu rwego rwo kwirinda ko hari Umunyarwanda wahura n’ibibazo, Abel Buhungu avuga ko bagiranye inama  y’uko buri wese aguma mu rugo, akirinda kujya hanze kuko ashobora kuhasiga ubuzima.

Ati: “ Dufite urubuga duhuriraho tukaganira na Communauté  nyarwanda iri hano, ugize ikibazo arakitubwira tugashakisha uburyo twamugira inama ariko mu magambo make bari mu ngo ntawe usohoka.”

Hashize iminsi ine mu murwa mukuru wa Sudani witwa Khartoum hatangiye imirwano hagati y’ingabo zitwa ko ari iz’abaturage n’abarwanyi bitwara gisikare bagize ikitwa Rapid Support Forces.

Intandaro y’ibi byose ni ikibazo cyakomeje kuburirwa umuti urambye cyerekeranye n’uburyo abasirikare bari k’ubutegetsi bagomba kubuha abasivili.

Abaturage bavuga ko amasezerano abasirikare bari k’ubutegetsi bari barabahaye avuga igihe giteganyijwe ngo babasubize ubutegetsi, atigeze ashyirwa mu bikorwa.

Bashinja abasirikare kubarerega, igihe kigakomeza kwicuma.

Ibi ariko byaje kongererwa ubukana nuko abasirikare bakuru babiri bayoboraga inzubacyuho baje kutumvikana ku murongo wagenderwaho abaturage bagasubizwa ubutegetsi.

Gen  Abdel Fattah al-Burhan avuga ko byakorwa mu myaka ibiri iri imbere, undi bahanganye witwa Gen Mohamed Hamdan Dagalo agasanga bitashoboka kubera ko abasirikare be batakaza imbaraga.

We avuga ko byakorwa mu myaka icumi.

Amahanga akomeje gukomakoma ngo impande zombi zisubize inkota mu rwubati ariko ntibirakunda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version