Abasigajwe Inyuma N’Amateka B’I Huye Barashaka Kugana Ubuhinzi

Nyuma yo kubona ko umwuga wo kubumba nta gafaranga ukibinjiriza, abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Karere ka Huye bavuga  ko bashaka kuyoboka ibishanga bagahinga.

Icyakora bavuga ko imbogamizi bafite ari uko nta butaka bwo guhinga bafite bityo bagasaba ubuyobozi kubayamba.

Abavuga batyo ni abo mu Murenge wa Maraba  mu Kagari ka Shanga.

Babwiye Radio 10 ko kuva cyera bari babeshejweho no kubumba inkono ariko ko aho ibihe bigeze, ngo uyu mwuga ntugitanga amafaranga n’imibereho.

- Kwmamaza -

Ikindi kibazo gikomeye ni uko n’ibumba ryabuze kandi n’inkono ntizikigurwa nka mbere kubera ko abantu bafite andi majyambere bagezeho.

Hari umwe muri bo wavuze ko inkono imwe isigaye igura Frw 100.

Undi we yemeza ko ayo mafaranga adashobora gutunga umuntu muri iki gihe ibiciro bikomeje kuzamuka.

Kubera iyi mpamvu, bavuga ko bagiye guhindura umwuga bagafata amasuka bakayoboka ubuhinzi.

Umwe ati “Ahasigaye nimudushakire imirima, mudushakire n’udutungo, muduhe n’amasuka rwose ntaho tugira duhinga. Tugahinga natwe iryo bumba tukarireka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Maraba, Uwamariya Jaqueline avuga ko kuba aba baturage bamaze kubona ko ububumbyi bw’inkono butakibashije kubatunga, ari ikintu kiza.

Ngo ubuyobozi buzabafasha kunoza uyu mwuga wabo, bakajya babumba nk’amavaze ariko kandi n’abashaka guhinga bakaba bashakirwa ubutaka.

Uwamariya avuga ko ubuyobozi buri kureba ubutaka bwa Leta bwegereye aba baturage, kugira ngo babutizwe batangire guhinga.

Ikindi ni uko ubuyobozi buzafasha abana bo muri iyi miryango kongereza abana ku ishuri kugira ngo bamenye aho isi igana.

No muri Gasabo hari iki kibazo…

Mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo  naho hari abasigajwe inyuma n’amateka bataka ko babayeho nabi kubera ko babuze ibumba ngo babumbe bagurishe babone uko babaho banishyurire n’abana babo.

Ubukene bafite  bavuga ko bwatumye abana babo bata ishuri, abakiririmo nabo ngo biga nabi.

Bavuga ko na n’ingaruka za COVID-19 zabasonze.

Ibi bituma ntawakwaka inguzanyo ngo ayihabwe.

Kugira ngo babone ifunguro bisaba kuba bakoze muri VUP bakabona agafaranga kandi iyo mirimo nayo isaba ko uyikora aba yariye.

Imibare igaragarazwa  na COPORWA ivuga ko abasigajwe inyuma n’amateka  bose mu gihugu  ari 36, 073. Muri aba, abari mu mashuri abanza  bangana na 3 015.

Umujyi wa Kigali uherutse gutangaza ko mu mwaka wa 2022, mu bana basaga 2 500 bo mu mashuri abanza bataye ishuri, hagaruwe abagera ku 1 900.

Ni mu gihe mu mashuri yisumbuye mu bagera kuri 800 bari barataye ishuri, 700 muri bo barigarutsemo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version