Rwanda:Ingo 1,500,000 Zifite Amashanyarazi

Imibare iherutse gutangazwa na Minisitiri w’intebe ubwo yavugaga uko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze mu myaka irindwi ishize, yemeza ko ingo zirenga 1,500,000 zifite amashanyarazi.

Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente

Iyo mibare ngo iratanga icyizere ko ingo zose z’Abanyarwanda zizaba zicaniwe mu gihe gito kiri imbere.

Mu mwaka wa 2017 ingo zingana na 34.4% nizo zari zifite amashanyarazi ariko mu mwaka wa 2023 zageze kuri 70%.

Uko imibare ibigaragaza

Imihanda yashyizweho amashanyarazi ireshya na kilometero 2,160 mu gihe hari hateganyijwe ko azashyirwa ku bilometero 2,400.

U Rwanda rusanganywe gahunda yo gucanira igihugu cyose cyane cyane ingo.

Niyo mpamvu ruri gushakisha uko rwakubaka ibikorwa remezo biruha amashanyarazi aturutse ku masoko atandukanye.

Ayo masoko arimo aturuka ku mazi, kuri nyiramuhengeri, ku ngufu za kirimbuzi(nuclear power), ku mirasire y’izuba n’ahandi.

Ifoto: Urugo rwo mu Murenge wa Munyiginya, Rwamagana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version