U Rwanda Rurifatanya N’Isi Kwibuka Jenoside Yakorewe Abayahudi

Abayahudi bazize Jenoside biciwe mu Burayi bamwe bashyinguwe mu Bufaransa

Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi harabera Kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi.

Ni igikorwa kiraba ku nshuro ya kabiri kuva aho Israel ifunguriye Ambasade yayo i Kigali.

Kwibuka iyi Jenoside kandi mu Rwanda byanateguwe na Ambasade y’Ubudage, iki gihugu kikaba ari cyo cyakoze iriya Jenoside ubwo cyayoborwaga n’Abanazi ba Adolph Hitler.

Iyi Jenoside yakorewe Abayahudi yahitanye abagera kuri miliyoni 6.

Aho irangiriye Israel yabaye igihugu gishya giteye imbere muri byinshi.

Icyakora gihora mu ntambara yo gukomeza kubaho kuko kuva cyakongera kubaho mu mwaka wa 1948 hari ibihugu by’Abarabu bidashaka ko kibaho gitekanye.

N’ikimenyimenyi ubu kiri mu ntambara na Hamas.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version