RwandAir Igiye Gusubukura Ingendo Zijya Muri Uganda No Mu Buhinde

Ikigo cy’indege cy’u Rwanda, RwandAir, cyemeje ko kiri mu myiteguro yo gusubukura ingendo zijya ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Entebbe muri Uganda na Mumbai mu Buhinde, nyuma y’icogora ry’icyorezo cya COVID-19 muri ibyo bihugu.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko u Rwanda rwakuyeho akato k’iminsi irindwi kari itegeko ku bagenzi bose bavuye cyangwa banyuze mu Buhinde na Uganda mu minsi irindwi ishize.

RwandAir yahagaritse ingendo zigana muri Uganda guhera ku wa 10 Kamena 2021, mu gihe ingendo zijya Mumbai zahagaritswe ku wa 1 Gicurasi 2021.

Icyo gihe u Buhinde bwari bumaze iminsi buhanganye na Coronavirus yihinduranyije ya Delta, ari nayo yari yateye ubwiyongere bukabije bw’ubwandu muri Uganda. Yaje no kugera mu Rwanda, ubu niyo yihariye ubwandu bushya ku gipimo kiri hejuru.

- Advertisement -

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo yabwiye Taarifa ko ingendo zijya muri Uganda zizasubukurwa bitarenze icyumweru gitaha.

Ati “Turimo kubikoraho ubu, twizera ko ingendo zizasubukurwa bitarenze icyumweru gitaha. Twamaze kumenyesha inzego bireba ko twifuza gusubukura, dutegereje icyemezo cya nyuma ariko ntekereza ko bitazarenza icyumweru gitaha.”

Ingendo zijya Mumbai zo zitangira nyuma yaho.

Makolo yakomeje ati “Duteganya gusubukura ingendo zijya Mumbai muri uku kwezi.”

Ntabwo yatangaje amatariki nyirizina bizakorerwaho.

Ingendo zijya muri Uganda zakorwaga ku wa Mbere, ku wa Gatatu, ku wa Kane, ku wa Gatanu, ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.

Ni mu gihe ingendo zijya Mumbai zatangiye indege ihaguruka i Kigali ikabanza kunyura i Dar es Salaam muri Tanzania.

Ni ingendo zakorwaga inshuro enye mu cyumweru, ku wa Mbere, ku wa Gatatu, ku wa Gatanu no ku Cyumweru.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version