U Rwanda Na RDC Mu Biganiro Bizemeza Uburyo Bushya Bwo Gukoresha Umupaka

Perezida Paul Kagame yemeje ko u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo biri mu biganiro bizemeza uburyo bwo gukoresha umupaka, bworoheye abaturage b’impande zombi muri ibi bihe bya COVID-19.

Kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020 rwafunze imipaka yo ku butaka, ku buryo ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’imigenderanire hagati y’abaturage b’ibihugu byombi byahungabanye cyane.

Ni mu gihe mbere abantu baturiye imipaka bashoboraga kwambuka bakoresheje indangamuntu gusa.

Mu kiganiro yagiranye na RBA kuri iki Cyumweru, Perezida Kagame yavuze ko icyo ari ikibazo kireba impande ebyiri, gikomeje kuganirwaho.

- Advertisement -

Ati “N’ubu hariho ibiganiro hagati y’ibihugu byombi, impande zombi z’umupaka, hari ibiganiro biriho by’ababishinzwe, kugira ngo bige ukuntu habaho koroshya ku mpande zombi, borohereze Abanyarwanda, borohereze n’Abanye-Congo.”

“Ndibwira ko umuti uzaboneka nabyo bidatinze, (abantu) bihangane hanyuma uburyo bumwe cyangwa ubundi buzaboneka bwakorohereza Abanyarwanda cyangwa Abanye-Congo kugira ngo bashobore guhahirana, bagenderane.”

Mbere y’umwaduko wa Coronavirus, umupaka uhuza u Rwanda na RDC mu Karere ka Rubavu wanyurwagaho n’abantu bari hagati y’ibihumbi 50 n’ibihumbi 55 buri munsi.

Bibarwa ko muri ibi bihe unyurwaho n’abacuruzi bari hagati y’ibihumbi bitandatu n’umunani.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version