Perezida Kagame Yasabye Abayobozi Kugira Imikorere Ijyanye n’Igihe

Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi bashya kubakira ku bunararibonye bafite kugira ngo babashe gufasha Abanyarwanda gutera intambwe mu mibereho yabo, kandi aho ibintu byagiye bigenda nabi bakavanamo amasomo.

Kuri uyu wa Mbere nibwo yakiriye indahiro ya Dr. Jean Damascene Bizimana nka Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu ; Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka Lt. Gen. Mubaraka Muganga na Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS), CG Juvenal Marizamunda.

Abandi ni Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, DCG Ujeneza Jeanne Chantal na Colonel Jean Paul Nyirubutama uheruka kugirwa Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’umutekano, NISS.

Perezida Kagame yavuze ko basanzwe bafite imirimo bakora, ku buryo ubwo bunararibonye bagomba kubushingiraho mu guteza imbere igihugu.

- Advertisement -

Ati “Icyo rero duteze kuri abA bayobozi ni ukudufasha kunoza no kuyobora gahunda n’uburyo bwo kubikora. Ngira ngo igikwiriye kwibutswa kindi ni uko igihe kibaye kirekire nyine turi muri iyi mirimo, hari byinshi duhura nabyo, dukora, tuba dukwiye kubivanamo n’isomo ryo kugira ngo amakosa aba yarakozwe mu bihe tumaze kunyuramo, ibihe byashize, ataba yakongera gusubirwa, ahubwo tukiga ibishya n’uburyo bwo kubikora bijyanye n’igihe tugezemo.”

Yavuze ko muri aba bayobozi barahiye, icyabaye kuri bamwe ari uguhindurirwa imirimo abandi bikaba kuzamuka mu ntera no guhindura urwego bakoreragamo.

Yakomeje ati “Byose biba bikwiye kuba ari umusingi ukomeye ugaragara tumaze kubaka, igisigaye ni ukubakira kuri uwo musingi utajegajega.”

Yabwiye abayobozi bashya ko baje kunganira abasanzwe ngo igihugu kibashe gutera intwambwe mu mikorere ihamye no kugeza ku banyarwanda ibyo “bakwiriye kuba bagezwaho uko ibihe biha ibindi.”

Perezida Kagame yabibukije ko kugira ngo bagere ku nshingano zabo bizabasaba gufatanya n’abandi.

Yakomeje ati “Nta muntu ushobora gukora wenyine ngo agere kure cyangwa ageze igihugu kure, iteka bidusaba ko abantu bahuza, buzuzanya mu bikorwa, bityo nibwo byoroha kugira ngo tugere ku nshingano twihaye.”

Perezida Kagame yavuze ko muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19 hari ingamba zashyizweho, asaba abayobozi ko mu nshingano bafite bagomba gushakisha ubuzima bwiza bw’abo bayobora.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version