Umucamanza Yategetse Ko Umurambo Wa ‘Perezida Mugabe’ Utabururwa

Umwe mu bacamanza b’i Harare muri Zimbabwe yategetse ko umurambo wa Robert Mugabe wahoze ayobora Zimbabwe utabururwa ugashyingurwa mu irimbi ry’igihugu. Yari yarashyinguwe mu isambu ku ivuko ahitwa Kutama.

Uwo mucamanza yavuze ko ishyingurwa rya Robert Mugabe ryabaye mu buryo budakurikije amategeko bityo ko agomba gutabururwa agashyingurwa mu irimbi rya Leta mu cyubahiro gikwiye Umukuru w’Igihugu y’aho akomoka kandi ngo ntibyari bikwiye.

Yategetse ko abo mu muryango we n’abandi babifitiye ububasha bahabwa n’amategeko  gutaburura umurambo we bakamushyingura mu buryo bwemewe na Leta ya Zimbabwe aho gushyingurwa mu isambu y’iwabo ku ivuko.

Abo mu muryango wa bugufi wa Mugabe bamaganye icyo cyemezo cy’urukiko bavuga ko bahisemo kumushyingura ku ivuko kuko ngo yavuye ku butegetsi mu buryo atishimiye bityo ko nawe atifuzaga gushyingurwa ahantu ha Leta.

- Advertisement -

 Mugabe yapfuye mu mwaka wa 2019 afite imyaka 95 y’amavuko. Yashyinguwe iwabo mu gace kitwa Kutama.

BBC yanditse ko Umuryango wa Mugabe wajuririye icyemezo cy’urukiko ariko narwo rwanga kuva ku izima.

Bivugwa ko abawugize bateganya kuzajuririra mu rundi rwisumbuyeho.

Perezida Mugabe Robert yayoboye Zimbabwe guhera mu mwaka wa 1980 ageza mu mwaka wa 2017, ubwo abasirikare bamukuraga ku butegetsi ariko akomeza guhabwa icyubahiro nk’intwari ya Zimbabwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version