Rwandair Mu Bufatanye Na Turkish Airlines

Ubuyobozi bw’Ikigo nyarwanda gitwara abantu n’ibintu mu kirere RwandAir bwasinyanye amasezerano n’ubw’ikigo nk’iki cy’Abanyaturikiya kitwa Turkish Airlines.

Ni ubufatanye buzaha abakiliya b’ibi bigo uburyo bwo gutembera aho bashaka kandi ku biciro byemeranyijwe n’ibigo byombi.

Rwandair yari imaze igihe isinyanye amasezerano na Qatar Airways

Iki kigo kandi ni ikigo kimaze kuba ubukombe mu bindi bigo bitwara abantu n’ibintu mu kirere bikorera ku mugabane w’Afurika.

- Advertisement -

Mu Ugushyingo, 2022 Rwandair yaguze indege nini itwara imizigo yitwa 787-800 Boeing Converted Freighter (BCF), ikaba yaraje kwagura ubwikorezi n’ubucuruzi bwo mu kirere.

Hari gahunda y’uko Rwandair izashyirwa mu kigo mpuzamahanga cy’ibigo bitwara abagenzi mu kirere kitwa The Oneworld Alliance.

Kugeza ubu Rwandair ikorera ingendo mu bihugu 28 by’Afurika, u Burayi na Aziya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version