Nigeria: Bongeye Gushimuta Abana B’Abakobwa

Muri Leta ya Kaduna muri Nigeria abagizi ba nabi bashimuse abana 10 b’abakobwa babasanze mu ishuri. Aka gace kabaye indiri y’abagizi ba nabi bashimuta abana b’abakobwa.

Abana baraye bashimuswe ni abiga mu kigo cyitwa Awon Government Secondary School kiri ahitwa  Kachia.

Umwe mu bayobozi bo muri kiriya gice witwa Samuel Aruwan avuga ko kugeza bataramenya neza uko byagenze kugeza ubwo bariya bana bashimutwa bakagenda ntawe urabutswe.

Ubuyobozi bwa Kaduna bwamenyeshejwe ibya ririya shimutwa kandi bwabitangiyeho iperereza

- Advertisement -

Ikindi kivugwa n’itangazamakuru ryo muri Nigeria ni uko bitaramenyekana niba bariya bakobwa barashimutiwe neza neza imbere mu kigo cyangwa bafashwe baje ku ishuri kuko basanzwe biga ku manywa.

Kaduna ni imwe muri Leta za Nigeria zagowe.

Abayituye babasirwa kenshi n’abagizi ba nabi basahura, bagatwika kandi bakica abantu aho babasanze hose.

Izindi Leta zibasirwa cyane ni iya Katsina, Zamfara na Niger.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version