DRC Irashinja Uganda Na Sudani Y’Epfo Kuyiba Amabuye

Urwego  rw’ubutasi bwa  Repubulika ya Demukarasi ya Congo rwatangaje ko amakuru aturuka Buyora na Baswaga yemeza ko ingabo za Uganda n’iza Sudani y’Epfo zashinjwe ibirindiro muri kiriya gice mu  rwego rwo kuhasahura imitungo.

Itangazo ryanditseho ko ari iry’ibanga ryaturutse mu Biro by’Umuyobozi mukuru w’ubutasi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Jean Hervé Mbelu Biosha rivuga ko mu gice bariya basirikare barimo, hamaze gutuzwa aborozi baharagira inka.

Abo borozi nibo bakingira ikibaba abaza gucukura amabuye.

Itangazo ry’urwego rw’iperereza rwa DRC

Itangazo rikomeza rivuga ko niba ibintu budakumiriwe ngo bigarurirwe hafi, ingaruka zizaba mbi kubera ko igihugu kizacikamo ibice.

- Advertisement -

Ingabo za Uganda n’iza Sudani y’Epfo zose zikorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version