Ese Ikipe Y’U Rwanda Ya Cricket ‘Izatwara Igikombe’ Cy’Irushanwa Ryo Kwibuka T20 ?

Ubusesenguzi bwa Taarifa busanga amahirwe y’uko ikipe y’u Rwanda ya Cricket iri mu marushanwa yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yatwara igikombe cy’ayo  ari make. Iyo urebye urwego amakipe yatsinzwe n’u Rwanda ariho, ukareba n’ayarutsinze usanga ‘bigoye’. Ku rundi ruhande ariko, u Rwanda rutsinze rwakomeza ku mukino wa nyuma.

Mbere y’uko ikina imikino ya 1/2 cy ‘irangiza iri bukinwe kuri uyu wa 11 Kamena 2021, ubu Ikipe y’u Rwanda  iri ku mwanya wa gatatu(3) n’amanota ane(4).

Mu makipe atanu yitabiriye irushanwa, ikipe y’u Rwanda iri  inyuma y’iya  Kenya na Namibia.

Aya makipe niyo afatwa nk’akomeye kandi ‘uko bigaragara’ biragoye ko ikipe y’u Rwanda yayatsinda.

- Advertisement -

N’ubwo mu kibuga haba iby’aho, ariko ubusesenguzi bwa Taarifa bwerekana ko ikipe y’u Rwanda ya Cricket iramutse igize iyo itsinda muri yo cyangwa ikayatsinda yose, byaba ari ibintu bitunguranye, igatwara kiriya gikombe.

Mu mikino yose hamwe u Rwanda rumaze gukina rwatsinzwe amanota 361 (Total runs), rutsinda amanota  301 (Total runs), ni ukuvuga ikinyuranyo cy’amanota 60.

Imikino u Rwanda rwatsinze ni uwaruhuje na Botswana ari nawo wafunguraga irushanwa ndetse n’uwa Nigeria.

Icyo gihe ikipe y’u Rwanda ya Cricket yatsinze iya Botswana amanota 108  kuri 102 ni ukuvuga ikinyuranyo cy’amanota atandatu.

Uwaruhuje na Nigeria warangiye ruyitsinze amanota 31 kuri 29.

Uko bihagaze kugeza ubu

Kuri uyu wa gatanu tariki 11, Kamena, 2021 ikipe y’u Rwanda irakina n’iya Kenya saa saba n’iminota 50 z’amanywa( 1h:50 pm).

Umukino ubanza urahuza Namibia na Nigeria saa tatu n’igice za mu gitondo(9h30am).

Ubusanzwe intege nke z’ikipe zigaragara iyo hari abakinnyi bayo benshi basohowe mu kibuga.

Asohoka kubera impamvu zirimo amakosa, kunanirwa n’ibindi.

Ikipe iba igizwe n’abakinnyi 11, umukino wose ukamara iminota 70.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version