RwandAir Yahagaritse Kujya Muri DRC, Ibintu Biragana He?

Ikigo cy’u Rwanda gitwara abantu n’ibintu mu ndege nini kitwa RwandAir yatangaje ko kibaye gihagaritse ingendo zose cyakoreraga muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Hagati aho n’amakuru avuga ko ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bushobora gufunga imipaka ibuhuza n’u Rwanda.

Itangazo ry’iki kigo rivuga ko guhagarika ingendo zijya i Kinshasa n’ahandi muri kiriya gihugu cyafashwe nyuma y’uko n’ubutegetsi bw’i Kinshasa butangaje ko nta ndege za kiriya kigo ziva mu Rwanda zimerewe kujya i Kinshasa.

RwandAir yatangaje ko ibabajwe n’iki cyemero ariko ngo yiteguye gusubiza amafaranga abari baraguze tike zo kujya i Kinshasa, i Goma n’i Bukavu.

RwandAir ifite ahandi henshi ku isi isanzwe ijyana cyangwa ikacana abagenzi

Amakuru Taarifa ifite avuga ko mu minsi ishize hari inama yabereye i Goma yari iyobowe n’Umusirikare mukuru uyobora Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ikaba yarigiwe n’uburyo Repubulika ya Demukarasi ya Congo yaba ifunze umupaka uyihuza n’u Rwanda.

Kuva ibitero by’Umutwe wa M23 byaba byinshi ku ngabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, hari bamwe mu bayobozi bakuru b’iki gihugu batangiye kuvuga ko u Rwanda ruri gutera inkunga uriya mutwe.

Guhera mu ntangiriro z’iki Cyumweru( hari taliki 23, Gicurasi, 2022) intambara yararose hagati ya M 23 n’ingabo za DRC.

Bidatinze ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zasohoye itangazo ryavugaga ko zakubise inshuro abarwanyi ba M23 bagata ibikoresho birimo n’amacupa abasirikare batwaramo amazi kandi ngo ayo macupa ntakoreshwa haba mu ngabo za DRC ndetse no mu mutwe wa M23.

Iri tangazo hari aho rivuga ko basanganye amacupa ya gisirikare adasanzwe mu ngabo za DRC

Ni itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru witwa Brig Gen Ekenge Bomisa Efomi Sylvain.

Amakuru yavaga mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yavugaga ko abarwanyi ba M23 bokeje igitutu ingabo za DRC barazisunika bazigize ‘hirya kure.’

Ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bwatangaje ko ukurikije ubwinshi bw’umuriro wavaga mu mbunda za M23 ndetse n’urusaku rw’izo ntwaro, byagorana kwemera ko nta zindi mbaraga zibari inyuma.

Izo mbaraga rero nizo bavuga ko nta zindi zitari ‘u Rwanda’.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Patrick Muyaya yagize ati: “ Hari ibintu bitwereka ko M 23 iri kubona ubufasha buva mu Rwanda.”

Muyaya yabitangaje nyuma y’inama ya Guverinoma yari yatumijwe na Minisitiri w’Intebe ngo yige kuri kiriya kibazo.

Undi muyobozi mukuru muri Guverinoma ya DRC washinje u Rwanda kuba inyuma y’imbaraga nyinshi za M23 ni Minisitiri w’ububanyi n’amahanga witwa Christophe Lutundula.

Aherutse no kubibwira intumwa z’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe bari bahuriye muri Equatorial Guinea ku wa Gatatu w’Icyumweru kiri kurangira.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Umuvugizi wa  Guverinoma yarwo  witwa Yolande Makolo yavuze ko u Rwanda nta mugambi cyangwa inyungu rufite mu kwivanga mu bibera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Yolande Makolo

Hagati aho kandi hari abaturage bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo cyangwa  se bahafite inkomoko batangiye gutangariza ku mbuga nkoranyambaga imvugo z’urwango bafitiye Abatutsi.

Hari n’abagaragaye bafite imihoro bavuga ko bayitemesha Abatutsi.

Abayobozi ba DRC bamaganye ziriya mvugo z’urwango, bavuga ko zidahagaze zateza akaga karimo na Jenoside.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version