Ibiribwa, ibyo kuryamira, amavuta n’ibindi bikoresho by’ibanze byamaze guhabwa imiryango yaburiye ababo mu biza byibasiye ibice by’u Rwanda byiganjemo Uburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo by’u Rwanda.
Ibyo biza byatumye imiryango ibarirwa mu bihumbi isigara idafite aho irambika umusaya kandi hari n’abantu 130 byambuye ubuzima.
Nyuma y’uko Perezida Kagame afashe mu mugongo ababuze aburiye ababo muri ibyo biza, inkunga igenewe ababirokotse yatangiye kubageraho.
Guverinoma y’u Rwanda yarangije gutanga toni 60 z’ibiribwa ( ni ukuvuga akawunga n’ibishyimbo) n’ibindi bikoresho birimo ibyo mu gikoni n n’ibiryamirwa.
Mu masaha yashize, Minisitiri w’Intebe Dr.Edouard Ngirente yifatanyije mu gikorwa cyo gushyingura imibiri ya bamwe mu bahitanywe na biriya biza.