Umunyeshuri ukomoka mu Karere ka Nyamasheke yatawe muri yombi na Polisi imushyikiriza RIB azira gutekera ababyeyi be umutwe ngo yashimuswe n’abagizi ba nabi, akabasaba ko bamwoherereza Frw 100,000.
Ni umunyeshuri wigaga muri Tumba College of Technology, mu mwaka wa mbere.
Uyu musore w’imyaka 21 akomoka mu Kagari k’Impala, Umurenge wa Bushenge, Akarere ka Nyamasheke, ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Shangi, mu gihe iperereza rikomeje ku byaha byo gukwirakwiza ibihuha no gutekera umubyeyi we umutwe.
Amakuru yatangajwe tariki 27, Ukuboza, 2024 ahagana saa moya z’umugoroba yavugaga ko hari imodoka nto y’ibirahure byijimye yari irimo abagabo babiri baje baramushimuta.
Bivugwa ko hari umwe mu bari bari muri iyo modoka wamurembuje araza maze bamutuma urwembe, ararubagurira agarutse bamusaba kujya kubarangira umuhanda ugera kuri kaburimbo.
Umwe mu bacururiza muri iyi santere y’ubucuruzi yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ati: “Umusore yagaragaye mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ukuboza 2024, afite ibikomere ku kuboko, avuga ko ubwo yari ari kuri santere y’ubucuruzi ya Bushenge iyo modoka y’ibirahure byijimye yari irimo abagabo babiri bamubwira ko bakeneye urwembe, bamuha amafaranga 500 ajya kurubagurira, asagutse arayabazanira”.
Uwo muturage avuga ko uwo musore yavugaga ko abo bamutwaye yamaze kubagurira urwo rwembe, bamubwiye ko ako gace batakamenyereye, ko yabarangira inzira ibageza ku muhanda wa kaburimbo Rusizi-Huye, ahitwa kuri Shangazi.
Umusore yabwiye umubyeyi we n’abandi bari aho ko bageze mu masangano y’umuhanda werekeza kuri Shangazi, aho gukomeza inzira yaberetse abona abo bantu bari bamushimuse banyuze indi nzira, ababwira ko bamusiga barabyanga ahubwo bahita bamutera ifu (poudre) mu maso arasinzira.
Ngo ntiyamenye ibyamubayeho gusa yaje gukanguka bamubwira ko agomba guhamagara Se akaboherereze Frw 100.000 kugira no babone kumurekura, babimubwira bamukubita inkoni nyinshi cyane banamukebesha rwa rwembe bamutumye nk’uko abivuga.
Ibyo bamusabaga yanze kubikora bakomeza kumukubita kugeza saa sita n’igice z’ijoro.
Muri ayo masaha bari bamaze kumugeza mu ishyamba riri mu ntera ya kilometero n’igice uvuye iwabo, hafi y’Ibiro by’Akagari ka Impala bamubwira ko bamuhaye amahirwe ya nyuma ngo avugane na Se yohereze inote bashakaga.
Ngo bamubwiye ko ntabikora ari buhasige ubuzima.
Umuturage ati: “Avuga[uwo musore] ko yabuze uko abigenza inkoni n’urwembe bimurembeje ahamagara Se amwohorereza Frw 100.000 kandi koko saa sita n’iminota 59 Se yarayohereje. Bamaze kuyafata barongeye bamuha ibimusinziriza bamuta muri iryo shyamba barigendera, akangutse ahava ataha ari bwo iwabo bamubonaga abahingutseho mu gitondo, afite ibisebe ku kuboko kw’iburyo ananiwe cyane.”
Ageze iwabo, bamubajije uko byagenze avuga ko abo bagizi ba nabi bamusize ari intere, bamukomerekeje, telefoni bayimwambuye kandi ko ari yo yoherejweho ayo mafaranga.
Umubyeyi we yahise abwira inzego z’umutekano ibyabaye ku mwana we, zitangira iperereza ziza kuvumbura ko ari imitwe uwo mwana yatekaga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure, yabwiye bagenzi bacu ba Imvaho Nshya ko nyuma y’uko uwo musore agejejwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Shangi iperereza rigatangira, yahise yemera ko ari imitwe yatekaga, avuga icyabimuteye.
SP Karekezi ati: “Ubusanzwe yiga mu wa mbere wa kaminuza kuri Tumba College of Technology. Abana n’abandi basore babiri mu nzu, bakunze kwita geto( guetho). Kuko ari we bagenzi be bizeraga neza, bateranyije amafaranga 125.000 yo kubatunga ku ishuri barayamuha ngo ayabike, aho kuyabika yose ayakoramo ayajyana muri Betingi (Betting).”
Amaze gushirirwa yabuze icyo abwira bagenzi be anabura icyo azabwira Se ngo ayamuhe, ni ko guteka iriya mitwe ngo yashimuswe.
SP Karekezi Twizere Bonaventure yakomeje agira ati: “Akigezwa mu maboko y’ubugenzacyaha, mu ibazwa rye byose yabyemeye, avuga ko ari imitwe yahimbaga, anavuga byose uko byagenze n’icyabimuteye. Yavuze ko iyo atabigenza atyo umubyeyi we atari kumuha byoroshye ayo mafaranga, ko n’iyo modoka avuga itabayeho byose byari ukubeshya yabikoreye hafi y’iwabo, we ubwe wenyine.”
Umuvugizi wa Polisi yavuze ko kubeshya ko washimuswe ngo ubone amafaranga ari igikorwa kigayitse, gisenya icyizere, kikanaba icyaha gihanwa n’amategeko.
Yasabye urubyiruko kwirinda ibikorwa nk’ibyo bigira ingaruka zikomeye, ahubwo bakarushaho kwimakaza indangagaciro zibereye abana b’u Rwanda.