Byavugiwe mu muhango wo guhemba abakora mu ruhererekane nyongeragaciro rw’ibiribwa no mu mahoteli nyuma y’isuzuma ry’imikorere yayo. Bahawe ibyemezo bishimangira ko ibyo bakora byujuje amabwiriza y’ubuziranenge ku rwego mpuzamahanga, babwirwa ko bizazamura umubare w’ababasura.
Ababihawe ni abahagarariye amahoteli 16 n’ibigo bibiri bitunganya ibiryo by’amatungo n’ibindi biribwa.
Umwe muri bo ni umubikira witwa Soeur Turabamariya Christine uyobora imwe muri Hoteli zo mu Rwanda.
Avuga ko iyo ibiribwa bategura bifite ubuziranenge, biha icyizere gisesuye ku buzima bwiza bw’abazasura amahoteli bityo bakiyongera.
Soeur Turabamariya avuga ko we na bagenzi be basobanukiwe ko kwita kubyo bateka, bakabitekesha ubushyuhe bwagenwe, bakabishyira muri firigo zidafite ikibazo n’ibindi bishingiye ku kwimakaza isuku n’ubuziranenge bigira akamaro ku izina iriya hoteli yubatse
Yabwiye abari aho ati: “Umukiliya usobanukiwe n’ubuziranenge bw’amafunguro wese aza yisanga, tukamwakira neza akagenda yishimye kandi yifuza kugaruka ndetse n’abaturutse mu mahanga rero basigaye baza batangara cyane bishimiye urwego turiho”.
Undi mugabo witwa Felix Nyirishema uyobora ikigo Huye Feeds avuga ko amahugurwa bageneye abakora mu by’amahoteli ari ikintu kigomba guhoraho.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge, Rwanda Standard Board, Raymond Murenzi avuga ko mu gutanga icyangombwa cy’ubuziranenge mpuzamahanga bareba uruhererekane rw’ibiribwa kuva mu murima kugera ku isahani.
Avuga ko bagenzura amahoteli buri gihe bagamije kureba ko ubuziranenge bw’ibiribwa bukomeza kwitabwaho kuva bikiri mu mirima kugeza bigeze ku isahani aho abantu babifatira bakabifungura.
Murenzi ati: “Hoteli dufite ziragenzurwa umunsi ku wundi, ibyo zitanga navuga ko byujuje ubuziranenge ariko nanone bigomba kubona ya certificate[icyemezo] kugira ngo bikomeze kugira icyizere ku rwego Mpuzamahanga.”
Avuga ko amahoteli yajyaga guhaha ibiribwa mu mahanga akabizana kubitunganyiriza mu Rwanda.
Icyo kibazo ngo cyaragabanutse ugereranyije n’uko byari bimeze bitewe n’umubare w’ababona ibyangombwa by’ubuziranenge.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Prof Dr Ngabitsinze Jean Chrysostôme avuga ko icyemezo cy’ubuziranenge bw’ibiribwa gifasha abantu aho bari hose ku isi kumenya hoteli nziza kandi yujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga.
Ati; “Icyangombwa cy’ubuziranenge kigushyira ku rwego runaka, kandi amahoteli yacu yo mu Rwanda iyo urebye amaze kugera ku byangombwa byinshi.”
Avuga ko kuba mu bahawe ibi byemezo by’ubuziranenge harimo abakiri bato bitanga icyizere ko bazafasha abandi, aboneraho kubasaba kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe.
Serivisi batanga nazo ngo zigomba kunozwa.
Yashimiye RSB n’abandi bakoranye mu kongerera ubumenyi abakora mu mahoteli, kandi bagahabwa impamyabumenyi ku buziranenge bw’ibyo bakora.
Kugira ngo uhabwe icyemezo cy’ubuziranenge, hapimwa ibiribwa, uburyo bitegurwa, ibyo abateka batekeramo, iminzani ibipima ndetse n’inyubako muri rusange.
Kuva mu mwaka wa 2019, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge kimaze gukorana na Trade Mark Africa mu guhugura no gutanga ubujyanama ku bigo 65 byo mu ruhererekane nyongeragaciro bw’ibiribwa no mu mahoteli.