Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda:Ubuziranenge Bw’Ibiribwa Burakenewe Mu Kongera Abarusura
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Rwanda:Ubuziranenge Bw’Ibiribwa Burakenewe Mu Kongera Abarusura

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 June 2023 2:53 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Byavugiwe mu muhango wo guhemba abakora mu ruhererekane nyongeragaciro rw’ibiribwa no mu mahoteli nyuma y’isuzuma ry’imikorere yayo. Bahawe ibyemezo bishimangira ko ibyo bakora byujuje amabwiriza y’ubuziranenge ku rwego mpuzamahanga, babwirwa ko bizazamura umubare w’ababasura.

Ababihawe ni abahagarariye amahoteli 16 n’ibigo bibiri bitunganya ibiryo by’amatungo n’ibindi biribwa.

Umwe muri bo ni umubikira witwa Soeur Turabamariya Christine uyobora imwe muri Hoteli zo mu Rwanda.

Avuga ko iyo ibiribwa bategura bifite ubuziranenge, biha icyizere gisesuye ku buzima bwiza bw’abazasura amahoteli bityo bakiyongera.

Soeur Turabamariya avuga ko we na bagenzi be basobanukiwe ko kwita kubyo bateka, bakabitekesha ubushyuhe bwagenwe, bakabishyira muri firigo zidafite ikibazo n’ibindi bishingiye ku kwimakaza isuku n’ubuziranenge bigira akamaro ku izina iriya hoteli yubatse

Yabwiye abari aho ati: “Umukiliya usobanukiwe n’ubuziranenge bw’amafunguro wese aza yisanga, tukamwakira neza akagenda yishimye kandi yifuza kugaruka ndetse n’abaturutse mu mahanga rero basigaye baza batangara cyane bishimiye urwego turiho”.

Undi mugabo witwa Felix Nyirishema uyobora ikigo Huye Feeds avuga ko amahugurwa bageneye abakora mu by’amahoteli ari ikintu kigomba guhoraho.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge, Rwanda Standard Board,  Raymond Murenzi avuga ko mu gutanga icyangombwa cy’ubuziranenge mpuzamahanga bareba uruhererekane rw’ibiribwa kuva mu murima kugera ku isahani.

Avuga ko bagenzura amahoteli buri gihe bagamije kureba ko ubuziranenge bw’ibiribwa bukomeza kwitabwaho kuva bikiri mu mirima kugeza bigeze ku isahani aho abantu babifatira bakabifungura.

Murenzi ati: “Hoteli dufite ziragenzurwa umunsi ku wundi, ibyo zitanga navuga ko byujuje ubuziranenge ariko nanone bigomba kubona ya certificate[icyemezo] kugira ngo bikomeze kugira icyizere ku rwego Mpuzamahanga.”

Avuga ko amahoteli yajyaga guhaha ibiribwa mu mahanga akabizana kubitunganyiriza mu Rwanda.

Icyo kibazo ngo cyaragabanutse ugereranyije n’uko byari bimeze bitewe n’umubare w’ababona ibyangombwa by’ubuziranenge.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Prof Dr Ngabitsinze Jean Chrysostôme avuga ko icyemezo cy’ubuziranenge bw’ibiribwa gifasha abantu aho bari hose ku isi kumenya hoteli nziza kandi yujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga.

Ati; “Icyangombwa cy’ubuziranenge kigushyira ku rwego runaka, kandi amahoteli yacu yo mu Rwanda iyo urebye amaze kugera ku byangombwa byinshi.”

Avuga ko kuba mu bahawe ibi byemezo by’ubuziranenge harimo abakiri bato bitanga icyizere ko bazafasha abandi, aboneraho kubasaba kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe.

Serivisi batanga nazo ngo zigomba kunozwa.

Yashimiye RSB n’abandi bakoranye mu kongerera ubumenyi abakora mu mahoteli, kandi bagahabwa impamyabumenyi ku buziranenge bw’ibyo bakora.

Kugira ngo uhabwe icyemezo cy’ubuziranenge, hapimwa ibiribwa, uburyo bitegurwa, ibyo abateka batekeramo, iminzani ibipima ndetse n’inyubako muri rusange.

Bahawe impamyabumenyi bw’ibyo bakora mu kazi kabo ka hoteli

Kuva mu mwaka wa 2019, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge kimaze gukorana na Trade Mark Africa mu guhugura no gutanga ubujyanama ku bigo 65 byo mu ruhererekane nyongeragaciro bw’ibiribwa no mu mahoteli.

TAGGED:AmahoteliIbiribwaMurenziRSBRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Burna Boy: Umunyamuziki Wa Mbere Ukunzwe Muri Afurika
Next Article Perezida Kagame Yashimiye Erdogan Nyuma Y’Irahira Rye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukerarugendoUbukungu

Kinigi: Abaturiye Ahazagurirwa Pariki Bahawe Uburyo Bwo Kwihaza Mu Biribwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbukungu

Angola Igiye Kujya Itunganya Diyama Yose Icukura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Abimukira Ba Mbere Boherejwe Na Amerika Bageze Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Perezida Wa Mozambique Yasuye Uruganda Rw’u Rwanda Rutunganya Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?