Rwangombwa Yatangaje Umuti Uri Kuvugutirwa SACCOs

Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa avuga ko urwego ayobora rwashyizeho gahunda yo guhuriza hamwe Umurenge SACCO ukava ku rwego rw’umurenge ukagukira ku rwego rw’Akarere.

Avuga ko SACCO zo ku mirenge ya buri Karere zigiye kwihuzwa zikorere ku rwego rw’Akarere kugira zigire abantu bahugukiwe n’imikorere yazo kandi b’inyangamugayo babe ari bo bazicunga.

Mu mwaka wa 2011 nibwo za SACCO zatangiye gukora.

Uko zagiye zikura niko zaguye imikorere ariko bamwe mu bazicunga batangira kuzicunga nk’aho ari imitungo yabo bwite.

- Advertisement -

Ibi bibazo byaje gutuma hari zimwe zihomba, amafaranga y’abazizeye bazibitsamo aribwa n’abatarayaruhiye.

Rwangombwa avuga ko mu rwego rwo gufasha uru rwego rw’imari gukorera mu mucyo, Banki nkuru y’u Rwanda yatangije ikoranabuhanga rikomatanya amakuru y’abanyamuryango n’amafaranga babika ndetse n’ayo babikuza.

Avuga ko iryo koranabuhanga ryatangiye mu mirenge imwe n’imwe ariko ko hari gahunda yo kurigeza no mu yindi kugira ngo abanyamuryango bose bungukirwe naryo.

Guverineri Rwangombwa ati: “ Kuva aho SACCOs zigiriyeho mu mwaka wa  2011 zagize uruhare rukomeye mu kuzamura urwego rw’imari ariko muri iki gihe zihura n’ikibazo cy’imiyoborere ndetse no kutamenya uko uwo mutungo ucungwa”.

Banki nkuru y’u Rwanda ivuga ko kugeza ubu( mu mwaka wa 2024 mu ntangiriro) hari SACCOS 260 zagiye mu ikoranabuhanga kandi ngo izisigaye zigera ku 154 nazo zigomba kuba zageze mu ikoranabuhanga bitarenze Kamena, 2024.

John Rwangombwa yatanze urugero rw’uko nka SACCOS icumi ziri mu Karere ka Gicumbi nizimara guhurizwa hamwe zikaba SACCO imwe yo ku rwego rw’Akarere, bizorohereza abazikoresha kumenya uko umutungo wabo ucungwa.

Kugira ngo uwo mutungo wazo ucungwe neza, bizaba ngombwa ko ucungwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Hagati aho BNR ivuga ko yashyizeho uburyo bwo gukurikirana imikorere  y’uru rwego kugira ngo herebwe uko abakozi bitwara, uko bahabwa akazi, uko bagakora n’uko abitwaye nabi basezererwa.

Ku  byerekeye iby’uko Abanyarwanda benshi babika amafaranga yabo muri telefoni zabo cyangwa mu bibina( ikibina mu buke), Rwangombwa avuga ko ibyo nta kintu kinini bitwaye kuko no kubika kuri telefoni nabyo ari ari ukubitsa kuri Banki.

Avuga ko BNR yishimira ko abaturage batangiye kuyoboka gukoresha ikoranabuhanga mu kubika, kubikuza no guhanahana amafaranga.

Ngo kuba “cashless” iri gukoreshwa n’abaturage ku bwinshi ni ibyo kwishimira.

Muri uwo mujyo, Banki nkuru y’u Rwanda ivuga ko iri gufasha Abanyarwanda kumva akamaro ko kwagura ibitekerezo bakagana banki kuko ari ho baba bashobora kuguza amafaranga menshi kurushaho.

Uko niko Banki nkuru y’u Rwanda ibibona.

Ku ngingo ireba imikorere yaza Banki kandi, Urwego ruziyobora zose ruvuga ko kugeza ubu zikora neza kuko zigaragaza urwunguko kandi n’abazigana ngo zibabikire biyongera.

Rwangombwa avuga ko uru rwego ruhagaze neza kandi ibimenyetso byerekana ko ibintu bizakomeza kuba byiza n’ubwo bwose Banki ayobora igomba gukomeza gucunga ko nta hungabana rikomeye ryabaho.

Kimwe mu bishobora guhungabanya ubuzima bw’uru rwego ni itakara rinini ry’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’amadolari y’Amerika($).

Mu mu rwego rwo kwirinda ibi, Banki nkuru y’u Rwanda ivuga ko itazemera na rimwe ko amadolari aba ari yo akoreshwa mu igura n’igurisha mu Rwanda kuko bitesha agaciro amafaranga y’igihugu.

Umuyobozi wayo yasabye ubugenzacyaha, Polisi n’umujyi wa Kigali gukorana bya hafi mu gufata abantu bakoresha amadovize mu bucuruzi butabifitiye uburenganzira butangwa na BNR.

Igice cy’ubucuruzi cyemerewe gukoresha amadovize ni icy’amahoteli cyangwa izindi nzego zikorana n’abakiliya bakora ingendo mpuzamahanga, mu yandi magambo, abakenera amadovize ngo bajye cyangwa bave mu mahanga.

Muri rusange Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda avuga ko urwego rw’imari mu Rwanda rukomeje kwihagararaho n’ubwo ibihe biri imbere ntawamenya icyo bihishe.

SACCOS zashyiriweho gufasha abaturage kwizigamira no kuguza bikorewe ku Mirenge yabo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version