SADC Iraterana Yige Ku Ngabo Zayo Zoherejwe Muri DRC

Muri Zambia kuri uyu wa Gatandatu harateranira inama mpuzamahanga y’ibihugu bya SADC iri busuzimirwemo ibibazo bireba abasirikare b’uyu muryango bagiye mu butumwa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo no muri Mozambique.

Muri DRC ingabo za SADC zoherejweho ni iza Malawi, Tanzania na Afurika y’Epfo.

Perezida wa Zambia Hakainde Hichilema avuga ko mu rutonde rw’ibyo bari bwigeho ari ukureba uko ibikorwa bya gisirikare by’abasirikare ba SADC mu Ntara ya Cabo Delgado no mu Burasirazuba bwa DRC biri kugenda.

Hikainde yatangaje iby’iyi nama  taliki 20, Werurwe, 2024.

- Advertisement -

Hagati aho hari indi nama mbere y’aho yari yahuje abakuru b’ingabo z’ibihugu bitatu byohereje ingabo muri DRC yabereye i Mugunga, muri Goma.

Yitabiriwe n’umugaba w’ingabo za Tanzania witwa Jacob John Mkunda,  mugenzi we uyobora ingabo za Malawi witwa Kashisha na Maphwanya Sizani uyobora ingabo za Afurika y’Epfo ndetse n’umugaba w’ingabo z’Uburundi( igihugu kitaba muri SADC) witwa Prime Niyongabo.

Ingabo za SADC ziri muri Mozambique zitwa SAMIM n’aho iziri muri DRC zitwa SAMIDRC.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version